Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Hatagize igikorwa bwangu indwara ya tetanosi irica 

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 02-12-2018 saa 14:14:01
Dr Habimana Hassan Ali, inzobere mu kuvura abana ( Ifoto Rose M)

Dr. Habimana Hassan Ali, inzobere mu kuvura abana ku bitaro ‘Polyclinique du Plateau’ asobanura ko tetanosi ari  indwara yica, iterwa n’uburozi bwitwa ‘tetanospasmine’ buba muri mikorobi yo mu bwoko bwa bagiteri yitwa Clostridium Tetani.

Iyo mikorobi ikunze kuba mu butaka, mu mukungugu, ku bimera, ku bintu biriho ingese, mu byo inyamanswa zituma. Ishobora no kuboneka mu byo abantu bituma.

Dr. Habimana yagize ati “Iyo mikorobi ishobora kubaho imyaka myinshi idapfuye yewe n’iyo wazitwika cyangwa ugakoresha imiti isanzwe yoroheje yo kwica za mikorobi.” Umuntu yandura iyo mikorobi (clostridium tetani) yinjiye mu mubiri, yinjiriye mu gisebe cyangwa mu gikomere.

Ati “Umuntu arwazwa na bwa burozi buba muri clostridium tetani (tétanospasmine) bukwirakwira mu mubiri bunyuze mu matembabuzi yitwa lymphe, mu maraso no mu mitsi y’inyama (itari imitsi y’amaraso), hanyuma bitewe n’ahafashwe umuntu akarwara ugutatu: hari igihe umuntu afatwa gusa ahinjiriye, akagagara aho ng’aho gusa (forme localisée), cyangwa umuntu agafatwa icyarimwe umunwa (trismus), mu maso no ku ijosi maze inyama zo muri ibyo bice zikagagara ku buryo biba bitagishoboka gufungura umunwa, akamera nk’umuntu urwaye igikanu cyangwa urukebu, n’ibimenyetso umuntu akoresha iminwa, amatama n’amaso  inyama zo mu maso biba bitagishoboka (forme céphalique).”

Uretse ibyo, inyama z’umubiri wose zigafatwa zikagagara ku buryo umuntu ananirwa guhumeka ntabashe kwinjiza umwuka mu bihaha (inyama zishinzwe kwinjiza umwuka mu bihaha ziba zagagaye, umubiri uba ugagaye, ukomeye umeze nk’igiti ).

Umuntu ngo ashobora no guta ubwenge cyangwa hatagize igikorwa vuba na bwangu akaba yapfa.

Dr Habimana Hassan Ali, inzobere mu kuvura abana ( Ifoto Rose M)

Tetanosi ifata hose ni yo ikunda kubaho

Dr. Habimana avuga ko bisaba guhita umuntu ashyirwa mu bitaro by’indembe (réanimation) ku buryo umurwayi ashobora kugumamo ukwezi kurenga.

Kugira ngo ubwo burozi butamugiraho ingaruka bisaba kuba umuntu akingiye cyangwa agakingirwa bidatinze (bitarenze amasaha 72) igihe akomeretse.

Yagize ati “Iyo ukomeretse hashize imyaka irenga 10 ukingiwe, wakagombye guhita (bidatinze) uterwa imiti ibuza uburozi gukora (immunoglobulines) no guhita ukingirwa.’

Akomeza agira ati “Iyo ukomeretse kandi umaze imyaka irenga 5 ukingiwe ariko itarenze imyaka 10, icyo gihe urakingirwa gusa.” Uruhinja rugomba kubona inkingo 3 mu mwaka wa mbere.

Dr. Habimana avuga ko mu Rwanda uruhinja rukingirwa ku kwezi n’igice, ku mezi abiri n’igice no ku mezi atatu n’igice. Urukingo rugasubirwamo ku myaka 6, ku myaka iri hagati ya 11 na 13, ku myaka 25, ku myaka 45 hanyuma buri uko imyaka icumi ishize.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.