Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Hasozwa imikino y’Umurenge Kagame Cup 2019, Prof Shyaka yakebuye abitabiriye

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 10, 2019

Ubwo hasozwaga  irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2019, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu “MINALOC”, Prof. Shyaka Anastase yongeye kwibutsa abitabiriye iyi mikino kwibuka indangagaciro  z’imiyoborere myiza ndetse n’intego y’iri rushanwa.

Imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Huye na Gisagara tariki 09 Kamena 2019 ahakinwe umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Sitball, amagare ndetse no gusiganwa ku maguru.

Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yashimiye Akarere ka Huye na Gisagara bakiriye isozwa ry’iyi mikino yatangiye muri Gashyantare 2019. Yakomeje agaragaza ko  kuva yatangira kugeza isojwe hagiye hagaragara umukino mwiza mu byiciro byose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase wasabye ko abateshutse ku ndangagaciro mu mikino itaha ya 2020 batagomba kwitabira

N’ubwo iyi mikino yagenze neza hagiye hagaragara uburiganya ku mirenge imwe n’imwe. Minisitiri Prof. Shyaka Anastase yavuze ko gutsinda ari byiza ariko ko bagomba gukomera ku ndangagaciro.

Yagize ati: “Abatsinze bose baratahana  ibikombe ariko hari igikombe gikomeye, igikombe k’imiyoborere myiza, hari abashobora gutsinda ariko mu ndangagaciro batsinzwe twagiye tubibona.”   Yakomeje avuga ko abo bose bagaragaweho n’ibintu  bidasobanutse  umwaka utaha bagomba kwiheza  ntibazakine.

Ati: “Ihame ry’imiyoborere myiza  rirakomeye kurusha gutsinda mu mahugu ntabwo twabyemera.”

Minisitiri Prof. Shyaka yakomeje agire ati: Kumara hafi iminota 30 uri mu rubanza, abantu baburana amahugu  wibaza niba abo bantu bazi icyo Umurenge Kagame Cup uvuze kuri twe n’igihugu cyacu.”

 Umuyobozi  Mukuru w’umusigire  w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Dr. Kayitesi Uster yavuze ko iyi mikino ari amahirwe yo kugenzura niba koko amahame y’imiyoborere myiza ahura n’amahame ya siporo.

Umuyobozi mukuru w’umusigire w’IKigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Dr. Kayitesi Uster

Uyu muyobozi nawe yavuze ko koko hari ahagaragaye intege nke  aho bamwe birengagije indangagaciro bashaka gutsinda  ntibabe abanyakuri. Avuga ko ubutaha ari ukubikosora kugira ngo abantu bazarushanwe ariko bubahiriza n’amahame y’imiyoborere myiza.

UKO IMIKINO YA NYUMA YAGENZE N’IBIHEMBO BYATANZWE

Mu mupira w’amaguru, mu bagabo, Gihango (Rutsiro) yegukanye igikombe itsinze Nyarugenge kuri penariti 3-1 nyuma yo kunganya 1-1. Ikipe ya 3 yabaye Mamba (Gisagara). Mu bagore Gihombo (Nyamasheke) yegukanye igikombe itsinze  Nyakabanda  (Nyarugenge) ku ri penariti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 naho ikipe ya 3 iba Nyamabuye (Muhanga).

Ikipe ya mbere muri buri kiciro yahawe igikombe na miriyoni 1 n’ibihumbi 200, iya kabiri ihabwa miriyoni 1 naho iya 3 ihabwa ibihumbi 900.

Muri Volleyball, mu bagabo Kirehe VC yegukanye igikombe itsinda Rubavu amaseti 3-0 naho umwanya wa 3 wegukanwe n’ikipe ya Muhanga. Mu bagore  Karogi VC yegukanye igikombe itsinze Gatsibo amaseti 3-0 naho umwanya wa 3 wegukanwa na  Musanze.

Muri iki kiciro, ikipe ya mbere yahembwe miriyoni,  iya kabiri ihabwa ibihumbi 800 naho iya 3 ihabwa 700.

Muri Basketball, mu bagabo Musanze yatwaye igikombe itsinze Nyarugenge ku manota 43 kuri 42, ikipe ya 3 yabaye Karongi.

Mu bagore, Gasabo  yatwaye igikombe itsinze Musanze  ku manota 45 kuri 29 naho ku mwanya wa 3 haza Kamonyi.

Ikipe ya mbere yahembwe miriyoni, iya kabiri ihabwa ibihumbi 800 naho iya 3 ihabwa 700.

Mu Sitball mu bagabo, Gasabo yabaye iya mbere, ikurikirwa na Nyagatare, Gisaga iba iya 3. Mu bagore iya mbere yabaye Gicumbi, ikurikirwa na Bugesera naho Rubavu iba iya 3. Aha naho muri buri kiciro ikipe ya mbere yahembwe miriyoni, iya kabiri ihabwa ibihumbi 800 naho iya 3 ihabwa 700.

Mu gusiganwa ku magare  hahembwe abakinnyi 5 muri buri kiciro. Mu  bagore uwitwa Mukarukundo Bertine (Gicumbi) yabaye uwa mbere ahabwa ibihumbi 300 n’igare, uwa kabiri aba Niyobyose Goretti (Kayonza) wahembwe ibihumbi 250 n’igare, uwa 3 aba Irakoze Aline (Rwamagana) wahembwe ibihumbi 200 n’igare. Uwa kane yabaye Tuyishimire Rachel (Karongi) hahembwe ibihumbi 150 naho uwa 5 aba Manishimwe Jeannette (Karongi) wahembwe ibihumbi 100.

Mu bagabo, Tuyizere Etienne (Nyabihu) yabaye uwa mbere ahabwa igare n’ibihumbi 300, uwa 2 yabaye Kagibwami Swayibu (Kayonza) wahawe ibihumbi 250 n’igare naho Bizimungu (Nyabihu) aza ku mwanya wa 3 ahembwa ibihumbi 200 n’igare. Ku mwanya wa 5 haje Niyonkuru Emmanuel wahembwe ibihumbi 150 naho ku wa 5 haza Uwihanganye Elie wahawe ibihumbi 100. Muri rusange Intara y’Uburengerazuba ni yo yitwaye neza.

Mu gusiganwa ku maguru, mu bagore abasiganwe metero 100, Mukashyaka Placidie (Gakenke) yabaye uwa mbere akurikirwa na Tugeriwacu Leonie (Gicumbi), Twizeyimana Seraphine (Ngororero), Byukusenge Patricie (Gakenke)   na  Uwimpaye Leonie (Gicumbi)

Muri metero 1500, Nyirabizeyimana Clementine (Gakenke) yabaye uwa mbere  Mukandayisenga Venantie (Nyaruguru), Nyiranzimenya (Rutsiro), Mukandayisaba (Burera) na Mukarugwiza Jeannette (Nyamasheke).

Muri metero ibihumbi 3 uwabaye uwa mbere ni  Musabyimana Agnes (Musanze), Uwizeyimana Jeanne Gentille (Nyamasheke), Nyirantezimana Juliette (Rwamagana), Musabyimana (Nyamagabe) na Yamuragiye Vestine (Nyamagabe).

Mu bagabo basiganwe metero 100 Nsabimana Placide (Nyamasheke) yabaye uwa mbere akurikirwa na Mpawumugisha Emmanuel (Kayonza), Ndizeye Jean Claude (Nyamasheke), Mugisha Emmanuel (Kayonza) na Maniraguha Eloi (Karongi).

Muri metero 1500 ni Niyibizi Emmanuel (Musanze), Dusabinema Emmanuel (Gicumbi), Uzabakiriho Didas (Gatsibo), Mutiganda Protogene na Niyonizera Leonard (Gicumbi) naho muri metero 5 ni Bigoreyiki Eliezer (Karongi), Niyonizeye Leonard (Gicumbi), Nsabimana Vincent (Nyaruguru), Mvuyekure Vincent (Ngororero) na Nshimiyimana Aime (Nyabihu).

Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa “Amarushanwa y’Imiyoborere Myiza” hagamijwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza. Muri 2010 yahawe izina “Umurenge Kagame Cup” mu rwego rwo kugaragaza no gushimira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uruhare rwe rukomeye mu miyoborere myiza n’inkunga atanga mu iterambere rya siporo mu Rwanda no mu Karere.

Uyu mwaka wa 2019  iyi mikino yari  ifite isanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere twifuza, umuturage ku isonga.”

Minisitiri Prof. Shyaka Anastase n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina batangiza umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru mu bagabo wahuje Gihango na Nyarugenge

Ikipe ya Gihango (Rutsiro) mu mupira w’amaguru ishyikirizwa igikombe