Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Hasobanuwe uburyo urubyiruko rwafashwa kugera ku mahirwe y’umurimo

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Aug 3, 2019

Abashinzwe iterambere ry’umurimo ku rwego rw’Akarere, abashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere, abashinzwe inzego z’urubyiruko ku karere, abarimu b’ibigo by’amashuri y’imyuga, abahugura mu bigo by’amashuri y’imyuga, n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’uturere n’Intara bahuguwe bahawe ubumenyi bw’uburyo bubanza kureba ibikenewe ku isoko ry’ahashyirwa  amashuri y’ubumenyi ngiro byazafasha abayigamo kwihangira imirimo.

Ni amahugurwa yateguwe na gahunda ya Igira ku murimo. Ni gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku bufatanye n’ Urugaga rw’abikorera,  PSF ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ababiligi udaharanira inyungu (APEFE).

Marie-Pierre Ngoma, Umuyobozi wa Porogaramu muri APEFE asobanura ko ik’ingenzi cyatumye iyi porogaramu ibaho ari  ukugira ngo uruhare rw’abikorera rugaragare mu ishyirwa mu bikorwa ryo kwigisha abana bigira ku murimo.

Yagize ati : “Yego habagaho uburyo abana bigaga imyuga bakajya kwimenyereza mu makampani,  umwana yize ubumenyi ngiro aragiye amaze nk’umwaka ku ishuri yiga cyangwa imyaka itatu ariko yajya kwimenyereza ugasanga yimenyereje ukwezi kumwe cyangwa amezi atatu. Ibi byatumaga abanyeshuri barangiza amashuri mu bihe byatambutse bajya gushaka akazi bakakabura kandi ako kazi bashaka gahuye n’ibyo bigiye ariko bakakabura kubera impamvu zo kuba ibyo bize bagera muri kampani aho ako kazi gakorerwa bagasanga ibyo bintu ni bishyashya.”

Uretse ibi, ngo abayobozi b’amakampani bahoraga  banenga  imyigire y’abana.

Mugenzi Steven, Umukozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo uvuga ko Leta yaje gusanga mu kugira ngo izibe icyo cyuho ikwiye kuba ikorana n’urugaga rw’abikorera cyangwa se n’ibigo by’abikorera mu gutuma nabo bagira uruhare mu kwigisha abana amashuri y’ubumenyi ngiro ntabe ari yo yigisha babana yonyine ahubwo babana bakagira igihe cyo kujya kwimenyereza mu makampani.

Kuri ubu Porogaramu ya Igira ku murimo ifite ibyiciro yibandaho birimo kwigisha ku bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ibigendanye n’imideri( hazamo ubudozi bw’imyenda hakazamo ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mpu) hakaza n’ikindi kiciro cyo gutunganya iby’ubwiza.

Ni muri urwo rwego  mu karere ka Muhanga habereye amahugurwa  yahuje abashinzwe iterambere ry’umurimo ku rwego rw’akarere, abashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere, abashinze inzego z’urubyiruko ku karere, abarimu mu bigo by’amashuri y’imyuga, abahugura mu bigo by’amashuri y’imyuga ndetse n’abayobozi b’amahuriro y’ibigo byikorera abashinzwe iterambere ry’umurimo ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’intara kugira ngo abo bantu bose bahugurirwe kubasha kujya kubanza  kumenya mbere y’uko hatoranywa n’amakampani cyangwa  mbere yuko hashingwa bizinesi runaka mu gace runaka ese iyo bizinesi mu byukuri  irakenewe cyangwa se mbere yo kwigisha abana imyuga iyo myuga ni yo ikenewe mu gace runaka kuko nkuko Marie – Pierre atanga urugero  ngo uzasanga n’ishuri ryigisha ubudozi bw’inkweto barijyanye mu karere katagira impu.

Ugasanga ishuri ryigisha ibirebana no gutunganya ibiribwa usange barijyanye ahantu abana batazabona uruganda na rumwe nta nka zororerwa aho hantu.

Yagize ati: “Ibyo byose ni byo turi kuvuga tuti abantu babanze bamenye ngo muri aka karere hakenewe iki noneho nibamara kumenya igikenewe nibwo abana bo muri ako karere bazabasha no kuvuga bati tugiye kujya kwiga iki n’iki kuko gihuye nuko amahirwe atwegerejwe”.

Avuga ko hari bimwe mu bibazo bahuye nabyo birimo ko  bamwe mu bana bari kwiga nk’ubudozi usanga amashuri y’ubudozi ari kure yabo bakajya gushaka  kampani zikora iby’ubudozi bagasanga ari kure.

Yagize ati: “Iyi nama izafasha izi nzego zose kugenda bakicara  hamwe bagakora ubushakashatsi bamenye inzego z’imirimo iboneka mu duce baherereyemo noneho izo nzego z’imirimo iboneka abe ari nayo bahuguriramo abana bizakureho ibyo kuvuga ngo umwana yarize ariko yabuze akazi kubera ko yenda ibyo yize iyo amaze kubyiga agataha iwabo rimwe na rimwe atabona  amahirwe yo kubona aho yimenyereza mu gace kaho aherereyemo.”

Amahugurwa bahawe bayungukiyemo byinshi

Mukamparirwa Marie Claudine, umuyobozi w’ishuri rya Ngarama TVET ryo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, avuga ko amahugurwa bahawe nk’abayobozi b’ikigo basanze kugira ngo urubyiruko bigisha rushobore guhangana ku isoko ry’umurimo ari uko bareba niba ibyo bigisha bikenewe ku isoko ry’aho baherereye.

Avuga ko muri aya mahugurwa bungukiyemo byinshi aho basanze ko kugira ngo bakire abanyeshuri biga imyuga, bagomba kureba niba ibyo babigisha bikenewe ku isoko ry’aho batuye kugira ngo nibasoza kwiga bazabashe kwihangira imirimo cyangwa no kuba babona akazi aho batuye batiriwe bajya kugashakira mu bindi bice.

Kunoza imikorere ni ngombwa mu nzego zose

Senzayi Yedidya, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri EDC ( Education Development Center ) Huguka Dukore Akazi kanoze icyo abona gikwiye guhinduka byihuse kugira ngo urubyiruko rutandukanye rubashe kubona amahirwe yo kubona akazi ugereranyije n’aho rutuye ari  uko urubyiruko rwahanga akazi rukikorera cyangwa se rukabona imirimo aho rutuye kuko urubyiruko rushobora kujya kure mu kwimenyereza umwuga bikarusaba amafaranga kandi n’abafatanyabikorwa bikabahenda, icyo gihe ngo nta bwo uba ubateje  imbere.

Ni yo mpamvu  ngo ari  ngombwa kubanza  kumenya aho batuye aho hafi ni irihe soko ry’akazi rihari yaba mu gukora umusatsi, inkweto, noneho hakamenyekana ahantu hari ibikorwa runaka bikora neza bityo abafatanyabikorwa bakabafasha mukubigisha ibyo.

Asanga kandi  ari ngombwa kunoza imikorere mu nzego zose mu byo urubyiruko ruhabwa nk’ubumenyi narwo rukazabasha kunoza kazi.

Yagize ati : “Iyo wabashije kumenya isoko rikwegereye na bo bakamenya yuko ufite urubyiruko ruzi kwifata neza mu kazi urubyiruko ruba rufite amahirwe menshi yo kugera ku murimo.”

Ashishikariza  urubyiruko  kudapfusha ubusa amahirwe Leta y’u Rwanda irugezaho, bakishyira hamwe bagamije intego yo kwegera ubuyobozi bwaho batuye, kujya gukomanga ku rwego rw’abikorera bashaka akazi.

Hashakimana Obed,  umuyobozi w’ikigo cy’amashuri STB Busogo ikigo kigisha imyuga avuga ko  uyu mwaka bakiriye abana bafashwa na APEFE bagomba kwiga amezi 12 biga amezi atatu mu kigo bakavamo bakajya kwiga andi atatu muri kampani ubu ngo bageze mu gihembwe cyabo cya nyuma mu myigire yabo.

Yagize ati: “Dukurikije uko twabigishije mu gihembwe cya mbere bavamo bakajya muri kampani twungutse byinshi cyane. Baje batubwira ibyo basanzeyo tutigisha, ibiriyo byiza tudafite bituma tuzirikana ibyo batubwiye turakosora.”

Ashimangira ko uru rubyiruko rutindijwe no kurangiza amasomo yabo kuko uburyo bizemo buzahita bubahesha amahirwe menshi yo kubona  akazi.

Rwigamba Aimable, Umuyobozi w’ ikigo cy’urubyiruko cya Musanze kiri mu karere ka Musanze  yashimye abafatanyabikorwa bose kuko avuga ko yasanze buzuzanya harimo Minisiteri  y’Abakozi ba Leta n’umurimo, ikigo cy’ubumenyi ngiro ndetse n’ibigo bitanga amahugurwa, akavuga ko babonye ko bagomba gukorera hamwe kandi bagakora ibintu bumvikanye  byakorewe n’ubushakashatsi.

Asaba urubyiruko guhindura imyumvire bakiga ikintu cyose cyatuma bagera ku ifaranga kuko harimo abanga kwiga imyuga ngo bize ibindi nyamara ntacyo bibinjiriza.

Mugenzi Steven, Umukozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo asanga ubufatanye ari ingenzi mu kugera ku iterambere. Ashima APEFE nk’umufatanyabikorwa mu iterambere uruhare rwayo mu gufasha urubyiruko kugira aho ruva naho rwigeza.

Avuga ko Politiki ya Igira ku murimo yatangijwe na Leta y’u Rwanda imaze kubona ko hari icyuho urebye ibyo abakoresha bakeneye n’ibyo abanyeshuri bakura ku ishuri kuko bitari bigihura kuko umwana yavaga mu ishuri yagera ku kazi akabura aho ahera.

Asaba ubufatanye kugira ngo politiki ya Igira ku murimo irusheho gushyirwa mu bikorwa.

Asaba ko iyi politiki bayigira iyabo bityo ntawe usigaye inyuma urubyiruko rwose rugatera imbere.

Asaba  ko mu gushaka abana baziga babatoranya neza amahirwe agahabwa uyakwiye kandi bakabigira umurage.

Marie – Pierre Ngoma, Umuyobozi wa Porogaramu muri APEFE