Hasobanuwe iby’ingurane z’aharimo gukorwa umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 12-04-2019 saa 06:39:15
Muri Werurwe 2019, imashini kabuhariwe zatangiye ibikorwa byo kubaka uwo muhanda, uzuzura mu gihe cy'amezi 30, utware amafaranga y'u Rwanda miriyari 70 (Ifoto Nshimiyimana E)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yasobanuye uko inzira yo gutanga ingurane iteye agaragaza n’uburyo bubiri itangwamo budakwiye kwitiranwa.

Hamwe na hamwe hajya hagaragara ibikorwa remezo byubakwa ariko abaturage bakavuga ko batahawe ingurane, yavuze ko biterwa no kutamenya uburyo ingurane itangwamo.

Ikibazo k’ingurane cyagarutsweho ari mu Karere ka Huye, ahatangiye kubakwa umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma uzaba ugizwe n’ibirometero 66, Eng. Uwihanganye anasobanura uburyo buteganyijwe bwo gutanga ingurane.

Yagize ati: “Icyo ndashaka kugisobanura neza, icyakozwe ni ukubarira abaturage b’ahazaca umuhanda, kumvikana n’abaturage igiciro cya buri kintu cy’ahazaca umuhanda, ariko mu kubaka umuhanda uzamara amezi 30 nta bwo wakwishyurira rimwe ibirometero 66, umuntu uri muri Ngoma muri Nyaruguru nta bwo nonaha bahita bamwishyura”.

Uwihanganye yasobanuye ko abaturiye umuhanda urimo gukorwa batazishyurirwa rimwe ingurane kuko bisaba amafaranga menshi.

Yakomeje agira ati: “Ik’ingenzi ni uko kugira ngo utangire gukorera ahantu runaka abahaturiye bahafite ibikorwa babanza kwishyurwa. Ubu aha dutangiriye abaturage barishyuwe; twabaye twishyuye kirometero 10 mu minsi mike tuzishyura abandi, ni ukuvuga ngo nta watangira kwangiza ibikorwa by’umuturage kandi atabyishyuwe nk’uko itegeko ribiteganya.

Bamenye ko ibikorwa bitishyurirwa rimwe, bamenye ko bikorwa buhoro buhoro kuko bisaba amafaranga menshi hari amafaranga yo kwimura abaturage ndetse n’ay’ibindi bikorwa remezo kuko nta bwo wakora ngo wime interineti Nyaruguru, nta bwo wakora ngo wimane amazi, ibyo byose turabibara, bizatwara hafi miriyari 4, nta bwo ari amafaranga igihugu gihita kibona. Icya ngombwa ni uko twubahiriza itegeko ntihagire umuturage ugira ikibazo”.

Yakomeje agaragaza ko gutanga ingurane bigizwe n’ibice bibiri. Ati: “Ikindi kandi nashakaga gusobanura ngo nagisobanurire n’abaturage kijyanye no kwimura abaturage bitewe n’ibikorwa, iyo uri mu nzira y’aho umuhanda uzaca bagomba ku kwishyura ibyawe nk’uko amategeko y’igihugu abiteganya ariko hari ibindi byitwa “Claims”(kugaragaza ikibazo nyuma); ibikorwa bishobora gutangira ariko ufite inzu hafi y’umuhanda batarayibariye ariko isa n’iri hafi y’umuhanda batangira kuwutsindagira ikagira ibibazo ibyo ubigaragaza nyuma”.

Avuga ko umuturage bigendekeye bityo aba akwiye kubigaragaza cyane ko haba hari na za komite zishinzwe kwakira ibibazo nk’ibyo ziba zaragenwe ngo zigenzure kugira ngo umuturage abe yarenganurwa. Mu kugenzura harebwa niba koko umuturage avuga ukuri.

Yagize ati: “Mu gihugu ahenshi tugenda tubona hari n’abavuga ngo ibi byanyangirije kandi atari byo bitabangirije, ariko icyo nababwiye aha twishyuye kirometero 10 mu minsi iri mbere tugiye kwishyura izindi zibe 20 uko rwiyemezamirimo azakenera aho akorera ndetse n’uko amafaranga azagenda aboneka ariko umuhanda nta nubwo tujya tuwakira (kuwumurikirwa) ibibazo byose bitatunganyijwe.”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yasobanuye ibirebana n’ingurane ( Foto Archives)

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu mu bikorwa byo gutangiza kubaka uyu muhanda

 

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.