Hasobanuwe ibikubiye mu igenamigambi ry’urwego rw’ubucamanza

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 23-05-2019 saa 13:36:57
Kayitesi Zaïnabu Sylvie , Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Foto Twagira W)

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Urwego rw’Ubucamanza, abafatanyabikorwa n’abaterankunga, ku Igenamigambi ry’Imyaka Itandatu (2018–2024), hasobanuwe ibikubiye mu igenamigambi ry’urwego rw’ubucamanza, abitabiriye inama bagaragarizwa uruhare bafite mu kwemeza iryo genamigambi.

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Kayitesi Zaïnabu Sylvie wayoboye iyo nama, yabwiye abagize izi nzego zitandukanye ko bafite uruhare runini mu ishyirwaho n’iyemezwa ry’igenamigambi ry’Urwego rw’Ubucamanza.

Yagize ati “Iyi nama ni ingirakamaro kuko mufite uruhare runini mu kwemeza igenamigambi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Murora Beth, nk’uwari akuriye itegurwa ry’igenamigambi, yasobanuye birambuye ibikubiye muri iryo igenamigambi harimo gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze, imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nkiko ari ku bakozi n’abagana inkiko, guhugura abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko.

Mu gutanga ibitekerezo hagarutswe ku ngamba zafatwa kugira ngo imanza zinjira mu nkiko zigabanyuke n’uburyo abahamwa n’ibyaha nshinjabyaha byoroheje bajya bahabwa ibindi bihano atari iby’igifungo mu rwego rwo kugabanya umubare w’abafungwa bagakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Mu bijyanye n’amahugurwa agenewe abakozi b’Urwego rw’Ubucamanza, hifujwe ko Ishuri Rikuru Rishinzwe Guteza imbere Amategeko (ILPD) ryakongererwa ubushobozi kugera mu rwego mpuzamahanga kugira ngo abaryigamo bagire ubumenyi bwagutse.

Mu bindi byagarutsweho harimo gushakira igisubizo abagana inkiko batishoboye mu gihe baba basabwa kwishyura ababunganira mu mu nkiko (abavoka) cyangwa kwishyura amagarama y’urukiko, gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga (IECMS).

Mu kunoza imikorere y’Urwego rw’Ubucamanza hifujwe kunoza imikoranire n’inzego zinyuranye cyane cyane iz’ubutabera.

Asoza iyo nama nyunguranabitekerezo, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, yashimiye abitabiriye inama ibitekerezo batanze, yizeza ko bizashyirwa mu nyandiko ikosoye ikubiyemo igenamigambi ry’Urwego rw’Ubucamanza.

Kayitesi Zaïnabu Sylvie , Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Foto Twagira W)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.