Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Hasobanuwe gahunda y’ikusanyirizo rya serivise z’ubuhinzi  n’ubworozi (FSC)

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 21, 2019

Mu Imurikabikorwa ry’Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryatangiye riri kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, hamuritswe udushya turimo ahantu haba hari umudugudu cyangwa se ikusanyirizo ry’inyongeramusaruro, FSC (Farm Service Center).

Ubu buryo bwamuritswe na Hinga Weze. Ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga  (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Ushinzwe Ibikorwa by’iterambere muri USAID Amy Beeler ari mu basuye aho abagenerwabikorwa bamurikiye ibikorwa byabo

Umuyobozi w’umushinga ‘Hinga Weze’, Daniel Gies avuga ko serivisi za FSC ari umudugudu uri hamwe uzajya utanga serivisi zose zijyanye n’inyongeramusaruro mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bibishamikiyeho.

Yagize ati : “Mwabonye ko aha ngaha muri Hinga Weze mu bintu twaje kwerekana cyane cyane muri iri murikabikorwa harimo ibintu navuga ko ari ubwoko butatu. Twaje kwerekana uburyo abacuruzi b’inyongeramusaruro bahugurwa bataje mu nzu ziberamo inama cyangwa se ngo bakore ingendo aho bahugurirwa mu maduka yabo.

Mwabonye ikoranabuhanga, aho berekana uburyo bwo kugira ngo bakurikirane amasomo atandukanye bakoresheje ibikoresho kabuhariwe aho babona amavidewo atandukanye.”

Akomeza agira ati : “Ikindi mwabonye ko twazanye ‘Farm Service Center’ ni ahantu haba hari umudugudu cyangwa se ikusanyirizo ry’inyongeramusaruro, aha ngaha hari abacuruzi b’inyongeramusaruro bazanye ibintu bikomoka ku buhinzi bijyanye n’ubuhinzi.

Ni ukuvuga hariya bafasha abahinzi kubaha inyongeramusaruro zitandukanye arizo imiti y’ibihingwa, imbuto z’imboga, hari amafumbire, hari imiti y’imyaka itandukanye, ibikoresho by’ubuhinzi.”

Asobanura ko ari iduka ry’ikitegererezo haba harimo umucuruzi w’inyongeramusaruro wabigize umwuga wumva neza ibijyanye n’ubuhinzi, umucuruzi aba afite ubumenyi ku bintu bijyanye n’ubuhinzi ni ukuvuga ko ari agronome.

Iduka rikurikiyeho ni ibintu bijyanye n’ubworozi harimo imiti y’inzoka, ibikoresho by’ubworozi, imiti y’indi itandukanye irimo  ama antibiotic n’ibindi bikoresho nk’ inshinge, n’ibindi  bintu byose bijyanye n’ubworozi ndetse n’imyunyu inka zikoresha kugira ngo bizongerere umukamo.

Yagize ati : “Iduka nk’uko mwaribonye muri Farm Service Center haba harimo iduka ryihariye harimo uwo mucuruzi ufite ubumenyi mu byerekeranye n’ubuvuzi bw’amatungo muri rusange.”

Yunzemo ati : “Muri FSC kandi ni ukuvuga ngo ni serivisi zose umuhinzi ashobora kubonera hamwe ntabwo aba akeneye imiti y’ibijyanye n’ibihingwa cyangwa se akenere gusa, ibintu bijyanye n’ubworozi akenera no kuba yagura cyangwa se akanagurisha umusaruro.

Ni ukuvuga ngo dufite isoko aho twagaragaje abahinzi baje kugurisha umusaruro wabo ndetse twagaragaje n’abaguzi baza kugura umusaruro.”

Avuga ko FSC ikora ibintu byinshi ndetse ishobora no guhererekanya n’amakuru ngo hari uburyo batanga amakuru ajyanye n’ibihingwa biri kuboneka ku masoko.

FSC ikusanyirizo rifasha kunoza umwuga w’ubuhinzi

FSC ikora ibintu birimo  serivisi zose zijyanye n’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro muri rusange aho umuhinzi yibonamo adakoze ingendo nyinshi ngo kimwe agisange aha ngaha ikindi mu karere ke ngo akibure, bibe ngombwa ko aza i Kigali cyangwa bibe ngombwa ngo agenda akajya ku bacuruzi b’inyongeramusaruro barenze batanu cyangwa se barindwi, ni ukuvuga ngo iryo kusanyirizo rimufasha kubona izo serivisi zose hamwe.

Iyi FSC ngo  ishobora no kugura umusaruro w’abahinzi, itanga n’izindi serivisi umuhinzi akaba yazana umusaruro we bakamufasha kuwutunganya neza nk’amamashini ahungura ibigori, umusaruro we bakawutunganya bakawumushyirira mu mufuka, hakaba hari na serivisi yo kuwushyira mu mufuka bagahita bayifunga.

Yagize ati : “Navuga ko ari ikusanyirizo rinini kandi rifasha kunoza umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mu buryo burambye, byaterwa rero n’agace, hari uduce usanga ubuhinzi ari bwo buri imbere cyane icyo gihe usanga bibanda cyane ku bintu bijyanye n’ubuhinzi.

Ariko hari naho ugera ugasanga mu bworozi mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’Iburasirazuba ugasanga hari aborozi benshi cyane barakenera ibintu bijyanye n’ubworozi.”

Ibi bivuze ko, icyo gihe iyo FSC ishobora no kugira laboratwari aho abahinzi bashobora kuza bakaba bagaragaza uburwayi amatungo yabo afite, bakaba bakora ibizami bakabaha ibisubizo, bakabaha imiti ijyanye n’ikibazo itungo rifite kimwe no ku bihingwa hashobora no kubamo laboratwari ijyanye n’ibihingwa aho abahinzi baza bagafashwa n’abatekinisiye babigize umwuga.

Uretse ibyo ngo bashobora kuzana ubutaka bagapima bakaba babona indwara bakabaha umuti ujyanye n’ikibazo abahinzi bafite

Hinga Weze yashyizeho isoko mu  buryo ifasha abantu kubona inkunga itishyurwa ariko nabo bakagira ibyo basabwa  haba kubijyanye na FSC.

Yagize ati : “Twabishyize ku isoko muri zone za Hinga Weze mu turere 10. Ntabwo yose tuzashyiramo FSC twarebye uturere 3 tugendeye ku bibazo bihari nk’ahantu abahinzi bakora ingendo nyinshi, ahantu bigaragara ko hari abahinzi  benshi cyane bafite ibibazo byo kubona inyongeramusaruro ku buryo bworoshye aho twahisemo ni Nyabihu, Nyamagabe na Gatsibo.”

Kuri ubu, ngo hari ubwoko bw’impano bazaha  abacuruzi b’inyongeramusaruro bikorera ku giti cyabo cyangwa amakoperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro bikorera ku giti cyabo, amakoperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro cyangwa se n’undi muntu wigenga ukora mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro ufite ubushobozi bwo kuba yashyiraho inyubako yazakira ibyo byose.

Bamwe mu bapimiwe bagasanga bujuje ibisabwa baratoranyijwe  mu bazubaka FSC.

Ni ukuvuga ngo rwiyemezamirimo cyangwa se koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro yatsindiye iyo FSC basabwa inyubako bagahabwa  igishushanyo bagomba gukurikiza kigaragaza ibyo byiciro byose byavuzwe haruguru aho abahinzi bashobora kuza kubariza serivisi bashaka.

Ni ukuvuga ko hari aho babakirira, aho bazajya babona iduka rijyanye n’ubucuruzi bw’inyongeramusaruro zishingiye ku buhinzi (ubwo ni indi nyubako) aho bazabona ibintu byose bijyanye n’ubworozi aho bashobora kuzagurira umusaruro bakanagurisha umusaruro, aho bashobora kuzatanga serivisi zo kubitsa amafaranga no kubikuza.

Ibyo ngibyo nabyo ushobora kubishyiramo ni ukuvuga ngo buri wese bitewe n’agace akoreramo azana agashya gafasha umuhinzi kugira ngo abashe kuzamura umusaruro cyangwa se inyubako zigaragaza iyo laboratwari yaba mu birebana n’ubuhinzi cyangwa se mu bworozi.

Ahantu iyo FSC izaba yubatse hazaba harimo n’icyumba kinini abahinzi n’aborozi baza guhugurirwamo ku buryo bashobora kugira amasomo atandukanye ndetse bakaba bakwiga n’imiti mishya iri ku masoko kuko mu byo FSC izaba ishinzwe haba harimo guha abahinzi n’aborozi amakuru ajyanye n’inyongeramusaruro zitandukanye bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyo nyubako nimara kubakwa yuzuje ibyangombwa byose bisabwa,  umushinga Hinga Weze icyo uzabafasha nk’uko babyumvikana nabo  ni ukubaha ibikoresho bitandukanye bityo, hakaboneka amaduka y’inyongeramusaruro y’ikitegererezo aba afite ‘amacomptoire’ meza, etageri nziza bityo bahabwe ibikoresho bigezweho bijyanye n’icyo itegeko ry’inyongeramusaruro risaba.

Ati : “Ntabwo tuzabaha ibintu umuntu apfuye gufata kuko hari abacuruzi b’inyongeramusaruro bakoresha ibikoresho bitakijyanye n’igihe cyangwa bitujuje ubuziranenge kuko ziriya nyongeramusaruro ni ibintu tuba dukeneye kubungabunga kugira ngo zibikwe neza kandi ntizangirike umuhinzi azijyane zimeze neza.”

Abazaba bafite  amafumbire mu bubiko bazafashwa gushyiramo ibipimo bigaragaza ko amafumbire abitswe neza.  Impamvu ni uko ngo amafumbire cyangwa se mu bubiko bwayo atagombye kumera uko yiboneye hakagombye kuba harimo ibipimo iby’ubushyuhe n’iby’ubukonje mu buryo bwa gihanga.

Hazaba harimo icyumba k’inama, icyumba cyo guhugurirwamo nacyo gikeneye ibikoresho bifasha abahinzi cyangwa abaza bagana FSC n’aborozi kizashyirwamo ibikoresho na Hinga Weze bibafasha kuba bareba amavidewo cyangwa se kuba bareba amafilimi ajyanye n’umwuga wabo.

Ib bivuze ko impano  izahabwa abacuruzi b’inyongeramusaruro cyangwa se n’umuntu ku giti ke uzaba yayitsindiye ntabwo izaba ishingiye ku mafaranga nta nubwo izaba ishingiye kuri ibi bicuruzwa ni mu bintu by’ibikoresho.

Mu bindi Serivisi za FSC zifasha cyane abacuruzi b’inyongeramusaruro bagaragara nk’aho bafite ubushobozi buke,  ba bandi barangura inshuro nyinshi mu gihembwe k’ihinga ugasanga kenshi umuhinzi agiye kugura ibintu arabibuze.

FSC izaba irimo abantu babigize umwuga

Ikindi FSC ngo izaba irimo abantu babigize umwuga, abagoronome, abaveterineri, abo bantu bazafasha abahinzi kubona serivisi nziza zishingiye ku bisobanuro cyane cyane ko mu byo bashinzwe bagomba kubaherekeza mu byo bakora bazaba bashinzwe no kuba bajya kubasura bakareba aho bari ku mirima yabo cyangwa se mu bworozi bwabo bakareba ko ibyo babigisha cyangwa se ibibazo bafite birimo kugenda neza.

Ibyo bishatse kuvuga ko hari na serivisi zo kubaherekeza. FSC ishobora no gutanga izindi serivisi udashobora gusanga ku wundi mucuruzi w’inyongermusaruro, zishobora kujya zitanga amafumbire zigendeye ku byo ubutaka bukeneye, ni ukuvuga ngo FSC zizajya zifasha abahinzi gupima ubutaka bababwire ibyo ubutaka bukeneye.

Kuri ubu, amafumbire amenyerewe ni Ire, NPK, DAP hari ubwo rimwe na rimwe usanga umuhinzi hari igihe ibihingwa bye bigize ikibazo hari n’indi myunyungugu itaboneka muri iyo ngiyo ariko kubera ko baba batapimye  ubutaka bwe ugasanga rimwe na rimwe umuhinzi ntabimenya ugasanga biteza ikibazo mu kongera umusaruro.

Bityo, muri FSC umuhinzi azayibonamo ahantu azajya ajyana ibibazo bye byinshi bigakemukira.

FSC zizajya zibafasha gushaka amasoko babe bagurisha n’umusaruro, zikaba  ari igisubizo kumuhinzi aho azajya avuga ati ndi guhinga ariko noneho nimba agize umusaruro mwiza asagurire n’amasoko.

Ibyo abahinzi basabwa

Abahinzi bashishikarizwa kuzajya bagurira inyongeramusaruro zitandukanye muri FSC bityo bakazabona inyongeramusaruro zujuje umwimerere.

Barashishikarizwa kandi  ko bazajya bagana FSC kubera ko hazaba harimo inzobere zitandukanye izo nzobere zikabafasha kugira ngo zikemure ibibazo byabo, bizabafasha no kugabanya ingendo.

Ubwo Imurikabikorwa ry’ Ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ryafungurwaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine ari kumwe n’abashyitsi batandukanye yasuye ahamuritswe serivisi za FSC ashima imikorere y’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi muri rusange.

Serivisi FSC itanga n’icyo zikemura zisobanurirwa abagana imurikabikorwa mu ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi ku Mulindi