Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Hashyizweho urubuga ruzafasha abacuruzi kubona amakuru

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya Mar 31, 2018

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro (RRA) bamuritse ku mugaragaro urubuga rushya ruzafasha abacuruzi kubona amakuru bashaka agendanye n’ubucuruzi mu bihugu by’Afurika.

Abacuruzi baba abinjiza cyangwa se abohereza ibicuruzwa hanze boroherejwe uburyo bwo kubona amakuru

Uru rubuga rwashyizwe ahagaragara ruje kwihutisha serivisi zo kubona amakuru ndetse no gukuraho imbogamizi zabonekaga mu kubona serivisi no guta igihe kuri za gasutamo umuntu ategereje ko ibyangombwa biboneka.

Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro Richard Tusabe avuga ko uru rubuga rubaye urwa mbere muri Afurika rugiye gufasha abacuruzi ndetse no kugabanya ruswa kuko ibikenewe byinshi bizaba biri kuri uru rubuga.

Yagize ati “Bizaba byihuse kandi byoroshye kubona amakuru ukeneye mu gihe uri gukora ubucuruzi kandi bizafasha abacuruzi gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ikindi kandi bizafasha kongera ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka, bizatuma imisoro yiyongera ku gihugu. Ikoranabuhanga ni ikintu kiza, uru rubuga ruzagabanya kubonana hagati y’abacuruzi n’abatangaga serivisi imbonankubone bigatuma hazamo ruswa. Uru rubuga ruje gufasha abantu bakeneraga serivisi z’ubucuruzi muri rusange hirya no hino ku isi.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, avuga ko abacuruzi bazungukira mu gukoresha ubu buryo kuko bizabagabanyiriza umwanya byabatwaraga ndetse n’inyungu ikiyongera.

Yagize ati “Kumurika ubu buryo ni ikimenyetso kerekana ko u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere ubucuruzi mu ngeri zose. Ni ikimenyetso kandi kigaragaza ko guteza ubucuruzi imbere duhereye mu karere turimo k’Afurika y’Iburasirazuba ari intego twihaye turi kugenda tugeraho.

Uru rubuga ruzafasha kwihutisha igihe wamaraga kuri gasutamo ndetse no gufasha abacuruzi kumenya amakuru agendanye n’ubucuruzi ari mu gihugu ushaka gushoramo imari. Ubu buryo bugiye gufasha abantu bose bajyaga bashaka amakuru ku kigo runaka agendanye n’ubucuruzi bigatwara amasaha menshi bagushakira impapuro rimwe na rimwe ukazibura, uru rubuga ruzajya rugufasha kumenya ayo makuru mu minota itarenze itanu gusa.”

Ubu buryo bufite porogaramu nyinshi zizajya zifashishwa mu kubona amakuru umuntu ashaka agendanye n’ubucuruzi ndetse n’uburyo bwo kubona imisoro usabwa kwishyura mu gihe uri umucuruzi wambukiranya imipaka. Ubu buryo buzafasha kumenya imisoro usora agomba kwishyura, asohoye ibicuruzwa cyangwa abyinjije mu gihugu, buzafasha abacuruzi kandi kugenzura ibicuruzwa byabo mu buryo bworoshye no kumenya ibyagombwa byose basabwa, ndetse bazajya basangaho gahunda yose n’uwo basanga kuri gasutamo cyangwa ahandi hose bashaka serivisi z’ubucuruzi .

Uru rubuga rwashyizwe ahagaragara ku nkunga y’ikigo cy’abanyemerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) rwatwaye amadorali y’Amerika ibihumbi 498.