Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha abaturage gukemurirwa ibibazo vuba

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya Feb 21, 2018

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize ahagaragara  uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ‘E-Citizen Complaints’ bugiye kujya bwifashishwa mu gukemura ibibazo by’abaturage byari byarananiranye, bigakemurwa mu buryo bwihuse.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere n’imitegekere y’Inzego z’ibanze, Gakire Bob asobanura uko uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gufasha gukemurirwa ibibazo bwiswe ‘E-Citizen Compaints’

Icyo gikorwa cyamuritswe ejo hashize tariki 20 Gashyantare 2018.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasobanuye ko iyo gahunda ije gufasha abaturage kujya bakemurirwa ibibazo bitabasabye ko bava aho bari bakaza kuri Minisiteri, kuko bazajya batangira ikibazo aho bari bakagikemurirwa mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Yagize ati: “E-Citizen complaints ni uburyo bufasha abaturage kujya batanga ibibazo byabo bakoresheje ikoranabuhanga aho kugira ngo umuturage afate inzira aze i Kigali azajya afata telefone ye yandike ikibazo acyohereze na twe tugahita tumenya ikibazo ndetse n’uwo acyoherereje.”

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere n’imitegekere y’Inzego z’ibanze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Gakire Bob yasobanuriye byimbitse abanyamakuru uko ubu buryo buzajya bukora.

Yagize ati: “Kuri ‘E-Citizen Complaints’ impamvu nyamukuru yashyizweho ni ukugira ngo inzego zose zifite uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage zigire amakuru ku kibazo cy’umuturage ndetse zikanamenya uburyo cyakurikiranwe. Uko bigenda, umuturage ashobora gukoresha telefone ye ngendanwa akandika ikibazo ke yarangiza akohereza kuri 5353, telefone itishyurwa kandi ikibazo ke kigakurikiranwa na twe bikadufasha kumenya uko cyakemuwe cyane ko tuba dufite nimero ye ya telefoni.”

Yavuze ko ubu buryo buje kunganira bya bibazo byajyaga bitinda kurangira cyane ko nubwo abaturage bafite abo bayobozi bitababuzaga kuza i Kigali kuri Minisiteri gutanga ibibazo byabo ibyo bikaba aribyo ubu buryo  bwashyiriweho  kugira ngo bufashe abaturage kubariza aho bari.

Ku birebana n’igihe bitwara kugira ngo umuturage asubizwe nabwo hagaragajwe ko ako kanya umuturage agitanga ikibazo ke ahita abona ubutumwa bumwereka ko ikibazo ke cyakiriwe maze hagatangira uburyo bwo kugikurikirana kugeza gikemutse.

Ikibazo cy’uko ibibazo bishobora kuzaba byinshi aha hasobanuwe ko umuturage agomba kuzajya atanga ikibazo cyananiranye mu nzego z’ibanze ndetse no mu karere kuko n’ubundi n’uzajya atanga ikibazo kitanyuze hasi azajya asubizwayo kugira ngo gikemurwe, kuba ibibazo byaba byinshi byo ntibiteye ubwoba, kuko ni ko kazi kabo ikindi kandi ni uko iyi sisiteme itaje  gukuraho umunsi wahariwe kujya mu baturage gukemura ibibazo byabo. Ubu buryo kandi buzajya bunafasha kumenya akarere karimo ibibazo byinshi kugira ngo Minisitiri ageyo abikemure.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga butishyurwa bwitezweho kuzana impinduka mu nzego zigira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage gusa magingo aya ubu uburyo buhuriweho n’Inzego z’ibanze ndetse na Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Harateganywa kuzabuhuriraho n’izindi nzego zose zifite aho zihurira no gukemura ibibazo by’abaturage.