Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Hashyizweho itsinda rikurikirana iby’abimuwe muri Gishwati batabonye ingurane

Yanditswe na Iyakaremye Yves

Ku ya 12-12-2018 saa 08:14:43
Habyarimana Gilbert Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yavuze ko bahagurukiye ibazo by'ingurane zitinda kugera ku baturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje imiryango yimuwe hafi y’ishyamba rya Gishwati imaze imyaka isaga 10 itarahabwa ingurane, ko icyo kibazo kigiye gukemurwa bidatinze kuko hanashyizweho itsinda rishinzwe kugikurikirana.

Iyi miryango yatujwe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga, ko ikibazo cy’aba baturage kimaze igihe kizwi kandi bizeye ko itsinda ryihariye ririmo kugikurikirana rizagikemura vuba bagahabwa ingurane z’imitungo yabo basize muri Gishwati.

Ati: “Turimo kuvugana n’inzego zibishinzwe; nk’abari bashinzwe gutanga ayo mafaranga kugira ngo dufatanye n’abaturage bagomba guhabwa amafaranga buzuze ibyangombwa byabo bityo amafaranga yabo aze, umuturage wemerewe ingurane agomba kuyihabwa kuko kutayihabwa neza kandi ku gihe bidindiza imibereho ye”.

Habyarimana Gilbert Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko bahagurukiye ibazo by’ingurane zitinda kugera ku baturage

Nyiraneza Violette ni umwe mu batarahabwa ingurane wimuwe muri Gishwati yagize ati: “Hari abatari bayibona, abandi baraguraniwe, twarategereje turaheba, kuba tutarabona ingurane byasubije inyuma ubuzima bwacu”.

Imiryango yimuwe muri Gishwati igatuzwa mu Murenge wa Kanzenze isaga 400 ariko igera kuri 92 ni yo yamaze guhabwa ingurane mu gihe indi igitegereje, ariko ubuyobozi buyizeza ko iki kibazo bwagihagurukiye.

Umwanditsi:

Iyakaremye Yves

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.