Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Hashyizweho amabwiriza yo kugarura ituze mu nkambi y’impunzi ya Kiziba

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya May 1, 2018

Nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kiziba, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi iramenyesha ko hari ibyemezo byafashwe mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa bikomeze kugenda neza muri iyi nkambi.

Inkambi y’Impunzi ya Kiziba, yakunze kugaragaramo abashaka guhungabanya umutekano

Igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko ikihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuza izi nshingano, igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa, zikababuza kugera mu nkambi, zigateza akajagari mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, ashingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 01/2017 yo ku wa 3 Ugushyingo 2017 agena imigendekere y’amatora ya komite mu nkambi no mu migi, yafashe ikemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba kandi iki kemezo kigatangira kubahirizwa guhera ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.

Minisiteri kandi iramenyesha ko imyitwarire mibi, akajagari n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mu gukemura ibibazo bihari.

Guverinoma y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’Abanyarwanda bose n’uw’impunzi icumbikiye. Ku bw’ibyo rero, iyi Minisiteri yahamagariye impunzi zose gufasha mu gusubiza ibintu ku
murongo mu nkambi, kandi ko uzagerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabyo azaba yishe amategeko kandi akabihanirwa.

Iri tangazo yashyizwe ahagaragara ejo hashize rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu kuzamura imibereho no kwita ku mpunzi zose zicumbikiwe ku butaka bw’u Rwanda.