Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hasabwe ubufatanye mu guharanira ko ES Nyange yakwigisha amateka y’ubutwari

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 21-03-2019 saa 17:16:15
Ikimenyetso cy'ubutwari ku gicumbi cy'ubutwari cya Nyange

Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) rurasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ishuri ryisumbuye rya Nyange ritunganywe kandi rihabwe ubushobozi butuma ribasha kwigisha amateka y’ubutwari.

Byagarutsweho mu ijoro ryo kwibuka abanyeshuri bishwe n’abacengezi nyuma yo kwanga kwitandukanya bose bagaharanira ubunyarwanda.

Soma: Dr Habumuremyi yashimye Intwari z’i Nyange zanze kwivangura hashingiwe ku moko

Ishuri ryisumbuye rya Nyange (ES Nyange) riherereye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba, rikaba ryaragabweho igitero n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, abanyeshuri basabwa kwitandukanya Abatutsi bakajya ukwabo n’Abahutu ukwabo ariko barabyanga bavuga ko bose ari Abanyarwanda.

Umukuru w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) Dr. Habumuremyi Pierre Damien, avuga ko kuri uwo musozi ikigo k’ishuri ryisumbuye rya Nyange ririho hagiye gutunganywa by’intangarugero mu kwigisha amateka kuko hamaze kuba igicumbi cy’ubunyarwanda.

Agira ati: “Hano hari amashuri 2, turagira ngo ishuri rimwe ritegurwe neza kugira ngo rizigishe amateka y’ubutwari y’Intwari z’Imena z’i Nyange ariko cyane cyane hagamijwe gushimangira ubunyarwanda”.

Dr. Habumuremyi asaba ubufasha Akarere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba hamwe n’izindi nzego z’umutekano, amatorero n’Amadini ndetse n’Urwego rwa CHENO gufatanya kugira ngo amashuri yose yo muri ako karere age anyuzwa kuri iryo shuri rya Nyange kuhigira amateka y’ubutwari.

Nk’uko yabigarutseho, inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 18 Mutarama 2016 ni yo yemeje ko ku Ishuri ryisumbuye rya Nyange hashyirwa ikimenyetso cy’Ubutwari cyo gusigasira amateka y’Intwari zo mu kiciro k’Imena.

Dr. Habumuremyi asobanura ko icyo kimenyetso kemejwe kugira ngo kigaragaze ubunyarwanda bwaharaniwe n’Intwari z’Imena z’Inyange, agashimangira ko ari igikorwa cy’agaciro Leta y’ubumwe ikwiriye gushimirwa. Ati: “Turifuza ko Intwari z’Imena z’Inyange hamwe n’ikimenyetso cy’ubutwari cyashyizwe kuri icyo kigo byabera abanyarwanda bose urugero rwo gutera ikirenge mu cy’Intwari bagenzi babo bakoze”.

Uhagarariye ishyirahamwe “Komezubutwari” rigizwe n’abari abanyeshuri 40 babashije kurokoka igitero cy’abacengezi mu kigo cya ES Nyange Sindayiheba Phanuel, yatangarije Imvaho Nshya ko ishusho icyo kigo gifite ubu yaturutse ku buvugizi bw’inzego zitandukanye kandi na bo nk’abahanyuze bishimira kubera ko kiri gusanwa kikongerwamo n’inyubako nshya bijyanye n’igihe n’ubwo hakiri urugendo.

Sindayiheba na we ashyigikiye ikemezo n’ubusabe bwa CHENO yifuza ko iryo shuri ryagizwe igicumbi k’Intwari rikwiye gutunganywa mu buryo bwo kubika no kwigisha amateka y’ibyahabereye mbere na nyuma kugira ngo uzahagera wese azasange hariho uburyo bwiza bugaragaza amateka y’ubutwari bw’abanyeshuri b’Inyange.

Agira ati: “Umusanzu wacu nka Komezubutwari muri icyo gikorwa twifuza, ni ugukora ubuvugizi ku nzego zitandukanye kugira ngo zigire uruhare mu kubaka icyo kigo. Ikindi turi gushyiraho nk’abahize ni gahunda turi gutegura ya garukushime kugira ngo tube twahuriza hamwe ubushobozi twabona, mu rwego rwo kubaka icyumba k’ishuri, koroza ikigo inka abanyeshuri bahiga bakabona amata, cyaba ari ikimenyetso cyo guha agaciro uburezi twahavanye”.

Sindayiheba akomeza avuga ko bazanakomeza gutanga umusanzu mu kwigisha abana babaha ubuhamya bw’ibyahabaye ariko banatanga umusanzu ku bibazo ikigo gifite.

Asubiza ku bibazo byo gukurikirana ababa baragize uruhare mu bitero byabakorewe ubwo bari bakiri muri ES Nyange ndetse abagaragaye bakaba bagezwa mu butabera, Sindayiheba agaragaza ko icyo bashyize imbere ari ukubaka umuryango nyarwanda bafatira urugero rwiza kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati: “Nk’uko byagiye bikorwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 habayeho ubutabera bwunga, budatoneka uwakorewe icyaha ariko kandi butanapyinagaza ukekwaho icyaha. Ikingenzi kuri twebwe si ukumenya uwaturashe, uwasenye iki kigo ahubwo tugamije kumenya niba uwabikoze byarabereye isomo abandi, yaba yararibonye akaba ari kugira uruhare mu kubaka igihugu waba ari umusanzu ukomeye”.

Sindayiheba na bagenzi be bashimishwa n’uko Leta y’ubumwe yabahumurije, ibubakira ubushobozi kandi icy’umwanzi yashakaga atagishoboye bagasanga arivbwo butabera nyabwo.

Ikimenyetso cy’ubutwari ku gicumbi cy’ubutwari cya Nyange

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.