Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Haruna yavuze impamvu yari akwiriye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Sep 6, 2018

Niyonzima Haruna, kapiteni w’ikipe y’igihugu “Amavubi” aravuga abantu badakwiye gushidikanya ku kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino wa Cote d’Ivoire.

Niyonzima Haruna avuga ko yari akwiriye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ko nubwo atajya mu kibuga ariko afite icyo yafasha bagenzi be nk’umukinnyi ufite ubunararibonye

Haruna yahamagawe yari amaze amezi 8 adakina mu ikipe ye ya Simba SC kubera imvune inaziraho ibibazo yagiranye n’ubuyobozi mu kwezi gushize ubwo batangiraga umwaka w’imikino.

Aganira n’itangazamakuru, Haruna yasobanuye ko yari akwiye guhamagarwa ashingiye ku bunararibonye afite no ku byo yafasha bagenzi be mu kibuga no hanze yacyo.

Ati Ntabwo nabivugaho cyane, ariko nta bwo byanshimishije, kubera ko iyo umuntu agize ibibazo abantu bamuri hafi ni bo bamushyigikira, nta bwo ari bo bakabaye bamusebya. Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nari mbikwiye, naba narakinnye cyangwa ntarakinnye. Nshobora no kudakina ariko hari ibyo nafasha bagenzi bange. Hari ibintu abantu bakwiye kumenya, twebwe guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nta bwo ari uko tugomba gukina gusa ariko no gukina turabishoboye. Nge ndi umukinnyi, amagambo yange ngomba kuyavugira mu kibuga.”

Yanishimiye cyane kugaruka kwa Kagere Meddy, rutahizamu bafatanya muri Simba SC wongeye guhamagarwa nyuma yo kubona ubwenegihugu, akanizera ko azafasha cyane Amavubi.

Ati “Abakinnyi nka ba Kagere ni abantu twahaye ubwenegihugu nta handi bateze gukina. Abakinnyi nka ba Kagere ni abantu dukeneye. Turifuza ko abana b’Abanyarwanda bakina umupira ariko bakwiye kugira uwo bigiraho. Natwe twakinnye umupira ariko dufite abo twigiraho, ni byo byadufashije tuva mu gihugu tujya hanze. Kuba yaransanze muri  Simba biranshimishije cyane kuko ari n’umunyarwanda wanaje agahita agira ibihe byiza.”

Haruna asoza yizeza Abanyarwanda ko umwuka ari mwiza muri iki gihe bari gutozwa na Mashami Vincent kandi biteguye kwitwara neza imbere ya Cote d’Ivoire.

Ati “Twese turunvikana, harimo abakuru n’abato. Ntawe utinya kwishimana n’undi. Abatoza dufite n’abantu twari dusanzwe tuzi, ni bakuru bacu ni nko mu muryango. Intego yacu ni ugushimisha Abanyarwanda kuko tubafitiye ideni rinini”. Uyu mukino uzaba tariki 09 Nzeri 2018.