Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Harongerwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’imashini nshya y’insimburangingo y’amenyo

Yanditswe na UWERA MARIE CLAIRE

Ku ya Jan 15, 2018

Abaganga n’abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amenyo bo mu Rwanda bahawe ubumenyi ku bijyanye n’insimburangingo y’amenyo bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe imashini nshya.

Aba ni bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku nsimburangingo y’amenyo

Hatangijwe ku mugaragaro amahugurwa y’abantu bari mu ishami rirebana n’ubuvuzi bw’amenyo harimo gukoresha imashini y’ikoranabuhanga y’insimburangingo y’amenyo  igezweho yitwa “’CAD/CAM” mu rwego rwo kongera ubumenyi no kurushaho kunoza akazi neza.

Dr Tom Mutyabule, umuganga w’ubuvuzi bw’amenyo muri Uganda wari uhagarariye abatanze amahugurwa ku ikoreshwa ry’insimburangingo y’amenyo yagize ati “Igitekerezo cyacu ni ugutanga amahugurwa yo kumenya gukoresha insimburangingo y’amenyo igezweho, twashakaga gutangiza aya mahuguwa na bamwe mu bantu bari ku rwego rwiza rw’ubuvuzi bw’amenyo.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baturuka mu rugaga rw’abaganga b’amenyo mu Rwanda barimo Dr Nsanzimana Jean Claude (Yusuf) yagize ati “Aya mahugurwa ikintu tuyitezeho ni ukunguka ubumenyi mu bintu bishyashya bigenda bivumburwa mu ikoranabuhanga mu buvuzi bw’amenyo ndetse no kurushaho gutanga no kunoza serivisi nziza zijyanye n’urwego mpuzamahanga rw’ibikoresho bigezweho ku barwayi. Nk’abaganga icyo dukora tumenyesha  abakoresha bacu ibyiza kandi bigezweho hanyuma na bo bagateganya kubigura mu ngengo y’imari yabo, tugatangira kubikoresha kugira ngo serivisi duha abatugana zibe zijyanye n’urwego mpuzamahanga.”

Nubwo iyi nsimburangingo y’amenyo itaramenyekana mu Rwanda hose ariko abatangiye kuyikoresha barabyishimira.

Dr Bitwayiki Leandre umuganga w’ubuvuzi bw’amenyo no mu kanwa yagize ati “Icyo iyi tekinoloji idufasha ni ukugabanya igihe, ubundi wasangaga izo nsimburangingo y’amenyo zaramaraga amezi atandatu ariko iyi igezweho imara iminota makumyabiri iryinyo rikaba ryabonetse ukaritwara ndetse risa neza.

Aya mahugurwa yatangijwe n’urugaga rw’abaganga b’amenyo mu Rwanda ku bufatanye na Legacy Clinics na Pan Dental Surgery yo muri Uganda,  ateganyijwe kumara iminsi ibiri.