Harmonize yasohoye indirimbo yumvikanamo Ikinyarwanda

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 02-05-2018 saa 06:12:44

Umuhanzi   Harmonize wo muri Tanzania uheruka gutaramira mu Rwanda akaba kandi akorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi ya Diamond Platnmuz yasohoye  indirimbo yumvikanamo ururimi rw’Ikinyarwanda.

 

Iyi ndirimbo yitwa “DM chick” akaba yarayikoranye n’icyamamare Sarkodie, umuraperi wo muri Ghana ariko ukunzwe ku rwego rw’Afurika yose.

Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo hari aho Harmonize abwira uwo aba afata nk’umukunzi  we ko amukunda cyane ati “Ndagukunda cyane”.

Aba bahanzi kandi iyo ndirimbo bayisohoye  mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Harmonize umaze na we kuba umuhanzi ukomeye muri Afurika azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Kwangwaru”yakoranye na Diamond Platnmuz, “Happy birth day”, “Aiyola” n’izindi.

Sarkodie we azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Pain killer”, “Illuminati”, “Light it up” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.