19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Haringingo yumva n’iyo yagenda hari icyo yaba asigiye Mukura

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 01-06-2018 saa 07:57:34
Haringingo Francis atangaza ko n'ubwo yakwirukanwa muri Mukura yaba abasigiye umukino mwiza

Umutoza wa Mukura, Haringingo Francis aravuga ko n’ubwo yasezererwa yaba asize ikipe ifite umupira mwiza ku buryo bitagora uwamusimbura gukomerezaho.

Haringingo Francis atangaza ko n’ubwo yakwirukanwa muri Mukura yaba abasigiye umukino mwiza

Ibi yabitangaje nyuma y’uko iyi kipe yagiye mu makipe ashobora gusubira mu kiciro cya kabiri nk’uko byagendekeye  Kiyovu umwaka ushize. Kuri ubu Mukura iri  ku mwanya wa 11 n’amanota 25 irusha gusa amanota ane Gicumbi FC  ishobora kumanuka. Iyi kipe ikaba imaze kunganya imikino 13 itsindwa 7 itsinda ine, ikaba imaze imikino 9 idatsinda.

Imvaho Nshya yaganiriye n’abantu batandukanye   mu kureba igituma ikipe ya Mukura ititwara neza.

Ikibazo ni ikihe?

Iki ni ikibazo kigoye gusesengura cyane ko na ba nyiri ubwite batabasha kugisobanura.

Umutoza Haringingo wayo yakunze kuvuga ko ikibazo ari ba rutahizamu be bahusha uburyo budahushwa.

Ku mukino yatsinzwemo na Etincelles FC  tariki 30 Gicurasi 2018  yasobanuye ko harimo n’ikibazo cy’abakinnyi b’abayisilamu benshi bari mu gisibo, batamuha umusaruro nk’uwo yakabaye abategerezaho. Aba barimo Abou Ndayegamiye, Saidi Iragire, Hassan Rugirayabo, Nshimiyimana Ibrahim na Hassan Djumaine

Kuri Zagabe Jean Claude, visi kapiteni wa Mukura, ibi ntibikwiye kuba urwitwazo. Ati “Urebye byaba ari ukwitana ba mwana kuko na Etincelles n’andi twakinnye si abakirisitu gusa harimo n’abasilamu. Ikindi twatangiye gutsindwa mbere y’igisibo”.

Kuri uyu mukino kandi, Cyiza Hussein kapiteni wa Mukura yatangaje ko hari ikibazo cyo gupanga nabi ikipe. Binavugwa kandi na bamwe  bifuza ko mu gihe abakinnyi bamwe batitwara neza, n’abandi bari bakwiye guhabwa amahirwe.

Umunyamabanga mukuru, Niyobuhungiro Fidele avuga ko nta kibazo gihari hagati y’umutoza n’abakinnyi be nk’uko bamwe mu bafana babikeka. Ati “Muri Mukura nta kazu karimo, nta gatsiko k’abantu karimo, ubuyobozi bubari hafi”.

Ku rundi ruhande, abakinnyi bafitiwe ibirarane by’amezi abiri ariko nta kibazo biteye nk’uko bivugwa na Zagabe. Ati “Habaye gutindaho gato ariko urebye ikizere kirahari ugereranyije n’andi makipe nk’uko umuntu agenda yumva amakuru. Nka komite yari yatwegereye kandi ikintu cya mbere gufasha abantu ni ibiganiro ku buryo icy’amafanga umuntu yakihanganira”.

Mukura ikina umupira mwiza

N’ubwo umusaruro wabuze, Mukura ikina umupira mwiza ikanarusha amakipe ariko gutsinda bikaba ikibazo nk’uko Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga w’iyi kipe abyemeza.

Haringingo, umutoza wa Mukura yemeza ko mu mwaka we wa mbere atari guhita abasha kugera ku ntego ze zose. Ati Nta kibazo mfite cyo gutakaza akazi  kuko mu mupira ariko bigenda. Gusa ntekereza ko iyo umuntu arimo yubaka ikipe bifata umwanya. Si ukuza ngo uhite ugera ku ntego zose. Murebe mu mwaka ushize byari bimeze gute? N’ubwo dufite umusaruro mubi mu mikino iheruka,hari ikintu Mukura yazamutseho. Nge sinavuga ko nari kuza ngo mpite nkora ibitangaza, ibintu byose birubakwa, kandi bifata umwanya”.

Yungamo ati Twari tumaze kugira umukino usukuye kandi w’umwimerere wacu. Ku buryo twavuga tuti hari ikintu kiyongereyeho ugereranyije naho nayisanze. Nge ntekereza ko ndamutse ngiye umutoza waza bitamunanira. Ariko ubuyobozi bumpaye amahirwe umwaka utaha naba mfite ikipe nziza”.

Harakurikira iki?

Haringingo n’abasore be bagomba kwicara bagashakira hamwe umuti w’ikibazo mbere yo gukina na Miroplast FC  kuri  uyu wa gatandatu tariki 02 Kamena 2018 kuko batayitsinze umutoza  Haringingo Francis  ashobora gusezererwa.

Visi Kapiteni wa Mukura, Zagabe Jean Claude asanga abakinnyi, abafana, abatoza n’abayobozi bakwiye kwicara hamwe bakareka kwitana ba mwana.

Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Niyobuhungiro Fidele avuga ko uko byagenda kose bagomba kuva mu bihe bibi barimo ariko bafatanyije. Ku kijyanye n’abayisilamu, yemera ko bibaye ngombwa basaba abakinnyi bari mu gisibo kugihagarika iminsi mike bakazayishyura nyuma.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.