Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Harigwa uko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ habyazwa umusaruro mu bukerarugendo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 05-06-2019 saa 17:04:45
Umusozi witiriwe ibere rya Bigogwe ni hamwe mu hantu Nyaburanga hakurura abakerarugendo hakinjiza amadevize (foto Ngaboyabahizi Protais).

Urutare rwiswe Ibere rya Bigogwe ruherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze, ruvugwaho amateka menshi agaragazwa n’inkomoko y’izina ryarwo.

Abaturiye musozi uriho iryo ‘bere’ bifuza ko hafatwa nk’ahantu nyaburanga, hagatunganywa kubera ko hakurura ba mukerarugendo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwo butangaza ko hari ikirimo gukorwa kugira ngo kuri uriya musozi habyazwe umusaruro binyuze mu mishinga y’ubukerarugendo irimo gutegurwa uko yashorwamo imari.

Gusa ngo ni gahunda igomba gutekerezwaho igasuzumwa n’inzego zitandukanye z’Igihugu.

Nzabakiriraho Izayasi ni umwe mu basaza batuye hafi y’uriya musozi, yasobanuye inkomoko y’iri zina “Ibere rya Bigogwe”.

Yagize ati: “Izina ry’uyu musozi ryakomotse ku mukobwa witwaga Nyirabigogwe, yakundaga kuharagirira amatungo, arimo inka n’ihene, kubera rero ko babonaga uyu musozi na wo umeze nk’ibere byatumye umwitirirwa bitewe n’uko babonaga amabere ye ateye”.

Aya mateka Nzabakiriraho ayahurizaho n’umusaza Rwampungu Job w’imyaka 75 y’amavuko wo mu Kagari ka Nyamirango mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Abaturiye uyu musozi wa Bigogwe bifuza ko hashyirwa ibikorwa remezo byatuma hagera ba mukerarugendo nk’uko Mpazabakiga Innocent, yabitangaje kuko asanga byatuma babasha kwiteza imbere kubera ubukerarugendo.

Yagize ati: “Tubonye ba mukerarugendo bageze muri aka gace natwe ni ukuvuga ngo haba hateye imbere, ibyo rero byatubera byiza kuko iterambere ryakwihuta, abaturage bahaturiye baba bagize amahirwe, kuko no mu gihe cyo kuhatunganya haboneka akazi tukagakora tukinjiza ifaranga, ubu se ntitwakubaka amacumbi abaza kuhasura bakahacumbika, ahangaha haboneka iterambere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert atangaza ko ku Ibere rya Bigogwe ari hamwe mu hantu nyaburanga bafite kandi kuri ubu, ku bufatanye na RDB, hari gushakwa uburyo uriya musozi na wo wajya mu hantu nyaburanga.

Yagize ati: “Natwe twumva habyazwa umusaruro, kuri ubu turimo turabiganiraho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) kugira ngo turebe uburyo bw’imikoreshereze y’ahantu nyaburanga hatandukanye dufite, rero harimo n’uriya musozi, kugira ngo noneho hakorerwe igishushanyo mbonera kigaragaraza uburyo hagomba kubyazwa umusaruro n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakwifuza kuhareba, kandi ubu hari icyatangiye gukorwa”.

Abatuye mu Karere ka Rubavu basanga ahantu hose nyaburanga hakwiye kubungabungwa kuko haba habitse amateka yigisha Abanyarwanda bagenda bavuka, kandi hakinjiza n’amadovize ndetse hagatanga n’imirimo ituma iterambere ry’abaturage ryihuta.

Umusozi witiriwe ibere rya Bigogwe ni hamwe mu hantu Nyaburanga hakurura abakerarugendo hakinjiza amadevize (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

One Comment on “Harigwa uko ku ‘Ibere rya Bigogwe’ habyazwa umusaruro mu bukerarugendo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.