Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Harigwa uko haboneka amafaranga yo gufasha ibikorwa by’ikoranabuhanga

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 09:57:01
Minisitiri w'Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert (Foto; Niyonsenga S)

Minisiteri y’ikoranabuhanga itangaza ko hashyizweho gahunda zitandukanye zo gutera inkunga ibikorwa by’ikoranabuhanga, ni gahunda zigiye gutangizwa nyuma y’uko byagaragaye ko amabanki n’ibigo by’imari bikigenda biguru ntege ku gutanga inguzanyo zo gufasha bene ibyo bikorwa.

Bamwe mu bafite ibigo by’ibikorwa by’ikoranabuhanga bagaragaza ko bahura n’imbogamizi ishingiye ku kubura amafaranga ahagije yo kubafasha ngo babashe kuzamura urwego rw’ibyo bikorwa byabo. Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 15 Ugushyingo 2017 mu nama mpuzamahanga yahuje ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, ibigo by’imari ndetse n’amabanki, Minisitiri w’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yavuze ko hakomeje gutekerezwa uko hahimbwa ibigega bishya bifite ubushobozi bikaba ari byo byifashishwa mu gutera inkunga no kuguriza imishinga y’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert (Foto; Niyonsenga S)

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuba ibigo by’imari n’amabanki bikigenda gake ku kuguriza ibikorwa by’ikoranabuhanga atabibona nk’ikibazo gikomeye, yagize ati “Njye icyo sinkibona nk’ikibazo, ibigo by’imari bifite ubucuruzi birimo kandi umuntu wese aba azi ubucuruzi bwe. Kuri ubu nta bwo ibi bigo by’imari bisanzwe biguriza indi mishinga byari byumva ko byaguriza n’abafite ibikorwa by’ikoranabuhanga, kuba batabyumva nta bwo ari ikibazo ahubwo dukeneye ibindi bigo by’ubundi bwoko.”

Akomeza agira ati “Ibyo dukeneye ni ubundi bwoko bw’ibigo tutagiraga, turi guteganya gutangirira ku kigo cya ‘Rwanda Innovation Fund’, n’ubwo icyo kigo cyajyaho nta bwo kizaba kiri cyonyine ahubwo dukeneye n’ibindi bigo byumva kandi binasobanukiwe n’uburyo ikoranabuhanga rikora. Mu ikoranabuhanga ushobora gushora imari mu bikorwa 10 bimwe muri byo bigahomba ariko ibyungutse bigukiza cya gihombo wahombye ariko ibyo ni ibintu bidapfa kwemerwa muri ibi bigo by’imari dusanganwe.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga yakomeje avuga ko kuri ubu hari gushakishwa abashoramari bashya basobanukiwe imikorere y’imishinga y’ikoranabuhanga aho ngo hazanarebwa ku bitwa ‘Angel Investors’ bo bakora mu buryo bw’umwihariko aho ngo bo umuntu ku giti ke yemera gutera inkunga igikorwa k’ikoranabuhanga.

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.