Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Hari ubufatanye bw’u Rwanda n’abarukolonije mu gushyira ahagaragara inyandiko z’amateka

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 26, 2018

Impuguke z’Abadage n’Ababiligi ku bijyanye n’ishyinguranyandiko muri ibyo bihugu byahoze bikoloniza u Rwanda ziratangaza ko hatangiye ubufatanye n’imikoranire n’ Abanyarwanda mu gushyira ahagaragara amateka y’ubukoloni mu Rwanda.

Ingoro ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye, imwe mu ngoro nziza muri Afrika

Uwe Jung, impuguke ku ishyinguranyandiko mu Budage atangaza ko hari ubufatanye bw’iki gihugu n’u Rwanda mu gushyira ahagaragara ingandiko zikubiyemo amateka y’ubukoloni bw’Abadage mu Rwanda.

Ati “Hari umushinga dufatanyamo n’abanyamateka b’Abanyarwanda wo guhuriza hamwe amakuru y’igihe cy’ubukoloni bw’Abadage mu Rwanda tukavanamo inyandiko imwe izafasha Abanyarwanda ndetse natwe tukayigira mu bubiko bwacu bw’inyandiko.”

Yavuze ko mu mwaka wa 1871 ari bwo hagiyeho ubwami bw’Abadage, nyuma ngo inama y’i Berlin iza guha iki gihugu ibihugu bigera kuri 20 by’Afurika ngo kibikolonize.

Ati “Hari amafoto arenga 1500 ari mu bubiko bw’inyandiko bwacu, muri yo agera kuri 80 yamaze gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi iki gikorwa kirakomeje.”

Ku kifuzo cy’Abanyarwanda ko inyandiko z’amateka y’u Rwanda zashyizwe mu rurimi rw’ikidage zahindurwa zigashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Uwe yavuze ko izo nyandiko zabashije gushyirwa mu ndimi z’icyongereza n’igifaransa ariko ko kuzishyira mu Kinyarwanda bitakoroha kuko ari nyinshi.

Avuga ko ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’Abadage, habayeho inama zo guhererekanya ubushakashatsi n’amateka.

Ariko kandi iyi mpuguke yo mu Budage ivuga ko hari inyandiko zikubiyemo amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage zabuze kuko zahiye mu gihe k’intambara ya kabiri y’Isi.

Ku bijyanye no kugarura ibitabo n’inyandiko zikubiyemo amateka y’u Rwanda zajyanywe n’Abadage, avuga ko bitakoroha ko ahubwo zashyirwa kuri interineti abantu bakabasha kujya bazisura.

Guido Gruseels, umuyobozi mukuru w’ishyinguranyandiko mu gihugu cy’u Bubiligi na we agaragaza ubufatanye bw’iki gihugu n’u Rwanda mu guteza imbere inzu ndangamurage n’inyandiko zikubiyemo amateka y’ubukoloni bw’Ababiligi mu Rwanda.

Yavuze ko hari  inyandiko  Ababiligi bajyanye nk’abakolini b’u Rwanda ko ariko hari n’ibindi banditse bafatanyije n’Abanyarwanda.

Yagaragarije abari bitabiriye inama ko u Bubiligi bwifuza ko ibintu bihinduka, iki gihugu ntigikomeze kureberwa mu isura y’ubukoloni ahubwo kigaragare mu ishusho y’abafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Yagize ati “ Bimwe twifuza gufatanyamo n’Abanyarwanda cyangwa twafatanyije nabo harimo ibijyanye no gusakaza ubumenyi ku bijyanye n’ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo, kongerera ubushobozi abakora muri izo serivisi, mu by’ubuhinzi, umuziki no kubongerera ubushobozi mu buryo bw’amahugurwa.”

Uyu mugabo ushinzwe inzu z’ishyinguranyandiko mu gihugu cy’u Bubiligi yongeraho kandi ko habayeho ubufatanye bw’igihugu ke n’u Rwanda mu kuvugurura no kubaka inzu ndangamurage y’Akarere ka Huye, imwe mu nzu ndangamurage nziza muri Afrika.

Mu bundi bufatanye ngo harimo gutegura inkoranyamagambo y’ikinyarwanda n’iy’igifaransa n’ikinyarwanda ku bufatanye bwabo n’Abanyarwanda.

Guido kandi yagaragaje ko mu nzu z’ishyinguranyandiko z’iwabo harimo ibihangano by’amabuye y’agaciro agaragara mu Rwanda ndetse n’ubutaka.

Na we nta bwo agaragaza neza uburyo izo nyandiko n’ibyo bikoresho gakondo by’Abanyarwanda byagarurwa mu Rwanda, ariko asanga bishobora gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bikajya bireberwa kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Vuningoma James, Umuyobozi  Mukuru wa RALC yatanze ikifuzo ko ibihugu byakolonije u Rwanda byategura inama nyunguranabitekerezo ku mateka y’u Rwanda no ku ishyinguranyandiko bigatumiramo abanyamateka b’Abanyarwanda kugira ngo baganire hamwe ku bijyanye n’amateka y’iki gihugu cyakolonijwe na bo, bityo bagaragaze neza amateka y’ubukoloni mu Rwanda.