Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Hari imishinga myinshi ku rukingo rwa VIH/Sida-Dr. Nsanzimana

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 19, 2018

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Sida, indwara z’umwijima n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko hari imishinga myinshi igikomeje ku bushakashatsi bw’urukingo rwa Sida mu Rwanda, muri yo hari urukingo ruzaba ruri ku kizere kiri hejuru ya 50%.

Dr. Nsanzimana Sabin asobanura aho ubushakashatsi ku rukingo rwa Sida mu Rwanda bugeze (Foto Gisubizo G)

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo hashize tariki ya 18 Mata 2018, yavuze ko ubushakashatsi ku rukingo rwa Virusi itera Sida bwatangiye kera, mu 2003, bamwe bagiye bananirwa ariko ikigamijwe ari ukugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.

Ati “Ubushakashatsi ku rukingo rwa Virusi itera Sida rumaze igihe kinini, hari n’abantu bagiye basa n’abananiwe, bavuga bati ‘ko nta rukingo tubona rufatika’. Ngira ngo kugeza ubu urwabashije gutanga umusaruro ufatika ntirwigeze rurenza amahirwe ya 40% by’abantu bashobora kurufata rukabagirira akamaro, ku buryo abantu benshi bari barufitiye ikizere bacika intege.

Ariko kuri ubu hari imishinga myinshi ku rukingo rurimo gukorwa; hari iyagaragajwe mu nama yo kurwanya Sida yabereye muri Afurika y’Epfo mu myaka ibiri ishize, aho bagaragaje ko noneho umushinga urimo gukorwaho wagaragaje ikizere kurushaho”.

Yakomeje asobanura ko ubusanzwe urukingo rwakabaye rurinda ku kigero kiri hejuru ya 90% cyangwa 100% ariko urwo rwitezwe rushobora kurenza iyo 40% rukagera hejuru ya 50%, nubwo rusa nk’aho na rwo ikizere cyarwo kikiri kure.

Ati “Gusa, ikintu cyanatumye gukora urwo rukingo ahari bidashyirwamo ingufu cyane uko byari bikwiye ni uko imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida yo igenda igaragara buri munsi kandi ifite imbaraga kurusha isanzwe.

Nk’uhari ubu abantu bafata ikinini kimwe, hari n’ubushakashatsi burimo gukorwa bw’ukuntu abantu bajya baterwa urushinge mu gihe cy’amezi nk’atatu cyangwa atandatu. Ibyo nabyo ni ibintu usanga byihutirwa cyane kurusha na za mbaraga zajyaga mu rukingo ariko byose umusaruro ni umwe, wo kugira ngo abafite Virusi itera Sida babeho neza ndetse na wa wundi wari kuyandura”.

Mu mibare, 3% by’Abanyarwanda ni bo babana na Virusi itera Sida, naho abantu 3 ku bantu 1000 ni bo bayandura ku mwaka, ikindi ni uko mu banduye barenga igihumbi, 200 hejuru ya 90% byabo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida, ubwandu bushya nabwo bwagabanutseho 50%.

U Rwanda ni cyo gihugu ku Isi cyabashije kugabanya imfu ziterwa na Sida, ku kigero cya 82% bivuye kuri 60% mu myaka ya 2003 kuzamuka, gusa abari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu bapfa buri mwaka bazize Sida kubera gufata imiti batinze, mu gihe ikizere ku bafata imiti kijya kungana n’abasanzwe batayifite.

Ikigo kizwi mu Rwanda mu gukora ubushakashatsi ku rukingo rwa Virusi itera Sida ni “Projet San Francisco” guhera mu 2003 gifatanyije n’ibindi bihugu.