Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Hari ikizere ko ikibazo cy’igwingira kizagabanuka – Dr Asiimwe

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 29-03-2019 saa 09:14:46
Dr Anita Asiimwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ECD

Dr Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu yo kurwanya imirire mibi, avuga ko abana bagwingiye ari 38% mu gihugu cyose, hakaba hari ikizere ko iki kibazo kizagabanuka mu gihe kiri imbere ku mpamvu z’uko harimo gushyirwamo imbaraga ku bufatanye n’inzego zose.

Ibi ni bimwe mu byo Dr Asiimwe yasobanuriye abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki, ahoyabagaragarije ikibazo cy’igwingira ry’abana, intera kigezeho n’ingamba zihari zo kigikemura.

Yagize ati “ Ubushakashatsi dukesha Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwo mu mwaka wa 2015, bugaragaza ko abana 38% mu gihugu cyose ari bo bagwingiye, ariko Leta yafashe ingamba zikomeye ku buryo twizera ko iki kibazo kigenda kigabanuka.”

Yavuze ko hari ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye bwa ECD, Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego, aho imiryango iri mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ifite abana bato ihabwa ifu y’igikoma ya Shisha kibondo ikingahaye ku ntungamubiri, naho ababyeyi batwite bagashishikarizwa kwipimisha inshuro 4 bakanasabwa gufata indyo yuzuye mu gihe batwite kugira ngo umwana uri munda amererwe neza kandi akure neza.

Avuga kandi ko amashuri y’inshuke yatangiye guhabwa amata mu rwego rwo kuyaha abana bato bayigamo, akaba ari indi ngamba yo kurwanya igwingira mu bana bato.

Avuga ko ubufatanye bw’inzego ari bwo buzakemura iki kibazo kuko bitashoboka ko gikemuka ku mbaraga z’urwego rumwe gusa, ari nayo mpamvu abagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki kugira ngo abarigize bafashe mu gushishikariza abayoboke babo no kubasobanurira uburyo bwoza bwo kurinda abana kugwira.

Ati “Abanyapolitiki mu gihe baba basobanukiwe iby’iki kibazo badufasha kwigisha abaturage uburyo bwo kwita ku bana cyane cyane mu gihe cy’iminsi 1000 y’umwana, ni na cyo gihe umwana agwingira mu gihe atabonye ibikenewe byose ngo abashe gukura neza kuva agisamwa mu nda ya nyine.”

Dr Asiimwe avuga kandi ko abanyapolitiki bagira uruhare mu gukora amategeko, agasanga bazafasha mu gushyiraho amategeko yafasha kurwanya iki kibazo, kandi bafite neza intumbero igihugu gifite.

Umunyambanga nshingwabikorwa wa ECD avuga ko ikibazo cyo kwita ku mirire no ku mikurire y’umwana ari ikibazo kiremereye ariko akaba ari ikibazo gishobora gukumuka ku bufatanye bwa bose mu gihe umuntu umwe atagikoraho wenyine ahubwo bisaba ubufatanye.

Ati “Kugira ngo turere umwana kuva agisamwa kugeza ku mezi atandatu ntibyakorwa n’umuntu umwe ahubwo biradusaba ubufatanye kandi dufite ikizere ko cyatangiye kugabanuka mu buryo bufatika, n’uko gusa nta bunsi bushakshatsi burakorwa ngo bubigaragaze.”

Abanyapolitiki bagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki bagaragaje ko ibigo bya ECD basuye hirya no hirya mu gihugu basanze ibyinshi byitirirwa amashuri y’inshuke, basaba Dr Asiimwe gusobanura uburyo batandukanya ibi bigo n’amashuri y’inshuke.

Aha Anita yavuze ko mu by’ukuri ibigo bya ECD bihari ariko hakaba n’ingo z’abantu bamwe b’ababyeyi bemeye kwakira abana bo mu Midugudu bakabitaho nk’uko bikorwa muri ibi bigo, izo ngo zikaba zisaga 200, aho asaba ko n’abandi babyeyi babyitaho bakabigira ibyabo bagafatanya mu kurwanya igwingira ry’abana.

Dr Anita Asiimwe, Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu yo kurwanya imirire mibi.

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.