Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Hari ibyo u Rwanda rwungukira ku bagize EALA mu gusura ibihugu bigize EAC-Gasinzigwa

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 24-02-2018 saa 08:59:51
Abadepite bagize EALA bakomeje kugenderera ibihugu bugize EAC mu kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yemejwe(Foto James)

Depite Oda Gasinzigwa uhagarariye Komisiyo y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (EASTECO) avuga ko hari ibyo u Rwanda rwungukira mu ngendo abagize EALA  bakorera mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Abadepite bagize EALA bakomeje kugenderera ibihugu bugize EAC mu kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yemejwe(Foto James)

Ibi yabitangaje mu gihe abagize Komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (EASTECO) muri EALA bakomeje kugenderera ibihugu 6 bigize uwo muryango.

Depite Oda Gasinzigwa avuga ko urugendo abagize iyo komisiyo bamazemo igihe byabafashije gusuzuma uko ibikorwa bihagaze nyuma y’uko amasezerano hagati y’ibihugu byose bigize EAC bimaze kuyasinya bigashyiraho n’amategeko agenga ibyo bihugu 6.

Avuga ko EALA iyo ivuye aho ikorera ikamanuka ikareba amasezerano yasinywe n’ibyo bihugu 6 (Kenya, Uganda, Rwanda, Tanzaniya, Burundi, Sudani y’Epfo) bigirira akamaro cyane abagize ibyo bihugu bya EAC  kuko bigaragaza ahamaze gutera imbere ndetse n’ahakiri ikibazo.

Hon. Gasinzigwa atangaza ko amategeko ari meza ariko hakiri urugendo rukomeye rwo kugira ngo ibihugu byose bigendere hamwe mu gushyira mu bikorwa ibyumvikanyweho ku mpande zose kuko byafasha amasezerano yashyizweho kugira ngo agirire akamaro abagize EAC n’u Rwanda rurimo.

Avuga ko u Rwanda rusinya ayo masezerano hari intego yo kunguka isoko mu kwishyira hamwe n’ibyo bihugu.

Yavuze ko ibyo byatuma Abanyarwanda bagura isoko rikaba rinini bakabona aho bacururiza kuruta uko bakora bonyine. Avuga ko mu masezerano atandukanye harimo urujya n’uruza rw’abantu, ni ibintu bituma Abanyarwanda babasha kwisanzura bigatuma bamenya ibibera hirya no hino.

Agira ati: “Hari amasezerano ajyanye n’iby’amashuri, bivuze ko Abanyarwanda bashobora kujya kwiga mu bihugu byose muri EAC kandi nabo bakaza kwigira mu Rwanda. Hari inyungu zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, iz’ubuhahirane, n’iz’umuco byose bigenda bidufasha iyo twishyize hamwe”.

Akomeza agaragaza ko urwo rugendo rwabafashije kugenda babona ahakiri imbogamizi, kandi ko zimwe mu zo babonye harimo imipaka itubahiriza amwe mu masezerano yasinywe yo kugira ibipimo bimwe ku mipaka yose.

Hon. Gasinzigwa avuga ko bifuza imipaka  yose yakora kimwe, kuko hari aho  iryo tsinda ry’abadepite ryasanze imipaka imwe n’imwe igikoresha amategeko y’imbere mu bihugu byabo ari ibijyanye n’imisoro, ibijyanye na Viza, n’abakozi b’ibihugu batandukanye bakorera mu bindi bihugu.

Avuga ko nyuma yo gusura iyo mipaka bakora raporo bakayishyikiriza abaminisitiri bo muri ibyo bihugu bigize EAC kugira ngo bakore ubuvugizi ahakiri imbogamizi zibashe kuvanwaho.

Gusa ashimangira ko u Rwanda rugeze ku rwego rushimishije mu kwinjiza amasezerano yasinywe n’ibihugu bigize EAC mu mategeko y’imbere mu gihugu imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’abadepite bagize EALA Saidi Kibeya, avuga ko nka Komisiyo ya EASTECO igira uruhare runini mu kurebera hamwe ibyateza imbere ibihugu bigize Umuryango wa EAC binyuze mu buryo bwinshi haba ubuhinzi, ikoranabuhanga, uburezi n’ubucuruzi kandi bikagira ibipimo bimwe bihamye ku buryo buri gihugu cyose cyungukira muri uwo muryango.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.