19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Hari ibyakorwa u Rwanda rukitwara neza mu byiciro byose mu mpira w’amaguru

Yanditswe na Umusomyi w’Imvaho Nshya, HITAYEZU DENIS    

Ku ya 03-06-2018 saa 08:54:10
Abana bakwiye gushyirirwaho amarushanwa abahuza kugira ngo bakine bituma bazamuka bakomeye bitwara neza mu ikipe y'igihugu mu byiciro bitandukanye

Birababaje guhora dutsindwa mu  makipe y’igihugu  atandukanye  ya U-17, U-20, U-23 ndetse n’ikipe nkuru (Senior) mu ruhando mpuzamahanga. Gusa  ntabwo biterwa n’ubuswa  bw’abana b’Abanyarwanda  ahubwo ni uko  nta murongo uhamye ngenderwaho mu gutegura aya makipe.

Abana bakwiye gushyirirwaho amarushanwa abahuza kugira ngo bakine bituma bazamuka bakomeye bitwara neza mu ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye

Ibi bigaragarira  mu kutitabwaho kw’amashuri yigisha  abana umupira w’amaguru mu byiciro by’imyaka itandukanye. Aya mashuri na  za Centres bigera kuri   250 ntabwo  byitabwaho   na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”  ndetse n’ishyirahamwe  ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”   ari ho abana bakwiye kuzamukira bategurirwa amarushanwa yabo.

Umupira w’amaguru ugomba guhera ku bana

 Guhera ku bana bafite imyaka 7-10 hakwiye gutegurwa  shampiyona  yabo mu rwego rw’umurenge ni ukuvuga ngo twafata nk’aho buri mudugudu waba ufite ikipe imwe kandi mu byiciro bitandukanye  bivuze ko mu murenge, iryo rushanwa ryaba rigizwe n’amakipe  16 bagafatamo 5 yabaye aya mbere noneho hagategurwa  iri rushanwa ku rwego rw’akarere.

Dufate  nk’aho akarere gafite imirenge 8 wakuba na ya makipe 5 yaserukiye buri murenge yose hamwe akaba  40 noneho na yo agashyirwa  mu matsinda abiri (A-B) y’amakipe 20. Nyuma y’amarushanwa hagafatwa amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda   akaba  4 ari na yo yaserukira  akarere.

Hategurwa  shampiyona  ku rwego   rw’Intara (Province)  aho yaba igizwe n’amakipe 12  agakina  imikino ibanza n’iyo kwishyura bityo 6 abaye  aya mbere agaserukira Intara  ku rwego rw’igihugu  aho buri ntara yaserukirwa n’amakipe 6  ubwo Intara 5 zikaba zigizwe n’amakipe 30 bityo aya makipe agakina mu byiciro bitewe n’aho aherereye ( Ligue  A na B).

Buri Ligue A na B  yaba igizwe n’amakipe 15  hagakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura  nyuma hagafatwa amakipe 4  muri buri Ligue ( A-B) noneho zigakina ¼  na ½  kugeza ku mukino wa nyuma  ikipe ya mbere  igahabwa  igikombe.

Mu batarengeje imyaka 15 (Cadet)

 Guhera ku bana bafite imyaka 11-15 hategurwa  shampiyona yabo mu rwego rw’umurenge.  Ni ukuvuga ngo twafata nk’aho buri mudugudu ufite ikipe imwe kandi mu byiciro bitandukanye,  iryo rushanwa ry’umurenge ryagirwa n’amakipe 16 hagafatwamo 5 yabaye aya mbere,  hagategurwa indi shampiyona iri ku rwego rw’akarere.

Dufate nk’aho akarere gafite imirenge 8  wakuba na ya makipe 5 yaserukiye umurenge yose hamwe akaba  40  agashyirwa   mu matsinda 2. Amakipe 20 akajya mu itsinda A andi 20 akajya mu itsinda B noneho nyuma y’amarushanwa hagafatwa amakipe 2 ya mbere  muri buri tsinda, amakipe 4 akaba yaserukira akarere. Nyuma hagategurwa  shampiyona ku rwego rw’Intara agakomeza ku rwego rw’igihugu.

Mu bafite imyaka hagati ya 16-18

Abari muri iki kigero  na bo bategurirwa shampiyona yabo ku rwego rw’ akarere, ni ukuvuga ko  buri  murenge watoranya ikipe imwe igakina ku rwego rw’akarere  amakipe 2 ya mbere  agaserukira akarere ku rwego rw’intara. Nyuma hagategurwa  shampiyona ku rwego rw’intara hanyuma  amakipe 3 muri buri Ntara  agahura ku rwego rw’igihugu  ni ukuvuga amakipe 15,  aho na yo  yakina  gahunda y’imikino ibanza n’iyo kwishyura , amakipe 2 ya mbere  akajya mu kiciro cya kabiri  na ho 2 ya nyuma mu kiciro cya kabiri akamanuka mu kiciro cya 3.

Muri rusange ibi  byiciro by’imyaka twavuze haruguru umwana wahereye hasi  akabicamo kugeza mu kiciro cya mbere azaba afite ubumenyi buhambaye kubera ko azaba yarabonye  amarushanwa menshi.

Abafatanyabikorwa hari icyo basabwa

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) irasabwa  gushyiraho abakozi 2 bahoraho ari bo  umuyobozi wa Tekinike n’umwungirije  bashinzwe gukurikirana ibyo byiciro by’imyaka twavuze n’amarushanwa yabyo noneho bagatoranya abakinnyi beza bagize ikipe y’igihugu mu byiciro  bitandukanye birimo U-17,U-19,U-20 na U-23 ndetse n’ikipe nkuru y’igihugu (Senior)  akaba ari na bo bashinzwe gutoranya abatoza b’ikipe y’igihugu nkuru bafatanyije n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda « FERWAFA»  bagomba gutegura amahugurwa y’abatoza bo muri ibyo byiciro by’imyaka twavuze haruguru no gutegura abasifuzi bazasifura ariya marushanwa yo muri ibyo byiciro no gushyiraho komite ya buri ntara ndetse no gushaka ibikoresho bikenerwa.

Minisiteri y’Uburezi  (MINEDUC)  irasabwa  gutegura neza  irushanwa rihuza amakipe « Inter-Scolaire » mu byiciro byose  birimo amashuri abanza, amashuri yisumbuye kugeza muri za kaminuza. MINEDUC ikaba yaha amabwiriza amashuri yose cyane abanza akagira  umutoza wize ibya siporo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  (MINALOC )   igomba gusaba     uturere kubaka ibibuga  ku buryo  buri Kagari  kagira ikibuga, buri  murenge  kugeza ku karere. Ushinzwe urubyiruko na siporo mu karere na we  akwiye kuba yarize ibijyanye na siporo.

Minisiteri y’Ingabo (MINADEF ) yategura amarushanwa ya gisirikare mu rwego rwa batayo, Brigade, Division ku mpamvu y’uko mu gisirikare harimo urubyiruko ruzwiho ubuhanga mu gukina umupira w’amaguru ku buryo haboneka n’abakinira ikipe y’igihugu.

Ibi biramutse bikurikijwe abana b’Abanyarwanda batera imbere mu gukina umupira w’amaguru  n’igihugu kigatera imbere nk’uko n’ibindi bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru.

                            

Umwanditsi:

Umusomyi w’Imvaho Nshya, HITAYEZU DENIS    

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.