Hari gahunda yo gushyira kuri murandasi ibishushanyo mbonera by’uturere twose

Yanditswe na Uwabeza Djalia

Ku ya 26-04-2019 saa 10:14:15
Kampayana Augustin, umuyobozi w'ishami rishinzwe imiturire mu mujyi no mu cyaro

Ibishushanyo mbonera by’uturere twose hari gahunda yo kubishyira kuri interineti (murandasi).

Ibishushanyo mbonera bisanzwe kuri murandasi ni iby’uturere tw’Umujyi wa Kigali gusa.

Ni imwe muri gahunda zizashyirwa mu bikorwa mu ivugurura ry’ibishushanyo mbonera, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (RHA).

Kampayana Augustin, Umuyobozi muri RHA, ushinzwe ishami rishinzwe imiturire mu Mujyi no mu byaro, avuga ko iyo gahunda yatekerejwe mu korohera abaturage kubona amakuru.

Umwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali Umugiraneza Zuhra, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yatangaje ko bikiri ikibazo cyane kuba ibishushanyo mbonera byose bitagaragara kuri murandasi (internet)

Umuturage witwa Umugiraneza Zuhra mu magambo ye yagize ati: “Umuntu ashobora gushima nk’ikibanza ahantu akakireba ku mafoto akifuza kukigura, yajya kureba kuri interineti kugira ngo arebe icyo hagenewe ku gishushanyo mbonera mbere yo kucyishyura ugasanga kuberako ari mu ntara ntibigarara bikamusaba kujya k’umurenge waho icyo kibanza giherereye kubazayo icyahagenewe ku gishushanyo mbonera”

Umugiraneza yakomeje agaragaza ko ari ikibazo cyane kuko ngo gufata umwanya ukajya ku murenge w’aho ikibanza cyangwa inzu ushaka kugura iherereye wanagerayo wenda ugasanga bitakibaye ngombwa ko uhagura bitewe n’ubushobozi bw’icyahagenewe utabasha kucyubahiriza ugasanga uruhiye ubusa wakabirebeye aho uri utakoresheje umwanya n’amafaranga menshi ujya k’umurenge kubaza icyahagenewe

Nk’uko umuyozi ushinzwe ishami rishinzwe imiturire mujyi no mu byaro muri RHA, Kampayana Augustin yabisobanuriye Imvaho Nshya, gushyira ibishushanyo mbonera kuri murandasi bizorohera buri muntu wese ushaka kumenya igishushanyo mbonera cy’aho ariho hose mu Rwanda bitamusabye kujya kubaza ku mirenge n’ahandi.

Uburyo ibishushanyo mbonera bizakorwa, ntabwo byose bizagira rimwe kuri murandasi, ahubwo hazabanza hakorwe ibya buri karere, uturere twose niturangiza gushyirwa kuri interineti ubundi ibishushanyo mbonerwa byose by’igihugu bishyirwe ku rubuga rwa ministeri ibishinzwe ku buryo umuntu azajya arebaho agasanga ibishushanyo mbonera byose biriho ntakibazo.

Kampayana Augustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire mu mujyi no mu cyaro muri RHA

Umwanditsi:

Uwabeza Djalia

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.