Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kurwanya imyanda ya pulasitike-Dr. Biruta

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 6, 2018

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yatangaje ko hari byinshi u Rwanda rwakoze mu kurwanya ibikomoka kuri pulasitike, bikaba byaratumye igihugu kiza ku isonga mu bintu byinshi birimo no kugira Umujyi wa Kiagli usa neza, utarimo amashi ya pulasitike kandi hakiri ingamba zikomeje.

Dr. Biruta Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wabereye ku ishuri rikuru ry’imyuga rya IPRC Kigali (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 5 Kamena 2018 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije. Kuri iyi nshuro hibandwa ku kibazo cy’umwanda ukomoka kuri pulasitike, abatuye isi bakangurirwa kubaganya gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Ati “Uyu munsi hari ibyagezweho bigaragarira buri wese, n’abanyamahanga bagenda mu Rwanda usanga akenshi bakunda kubigarukaho ko hari isuku, nta masashi ya pulasitike aguruka hirya no hino. Ibyo ni ikintu kiza cyagezweho ariko nta bwo turabigeraho burundu kuko n’uyu munsi turacyafata abantu bayinjiza mu buryo bwa magendu.

Hari nganda zagiyeho zinagura pulasitike zikazivanamo ibindi bikoresho, izikora ibikoresho bibora, gusimbura ayo masashi ya pulasitike yaciwe, ibyo ni byinshi byagezweho ariko rero umwanda wa pulasitike nta bwo ikibazo cyawo kirakemuka Burundu”.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Vicent Biruta, yasobanuye ko ibyo bikoresho bikoreshwa rimwe bikajugunywa abantu basabwa kugabanya kubikoresha, birimo imiheha ya pulasitike, uducupa tw’amazi, udukombe banywesha rimwe tukajugunywa, ibyo batwaramo ibyo kurya ariko bikoreshwa rimwe bikajugunywa, n’ibindi.

Avuga ko iyo bijugunywe hirya no hino bigenda bikabuza amazi y’imvura kwinjira mu butaka uko bikwiye, ibindi bigatwarwa n’amazi akabigeza mu nyanja bikangiriza ibinyabuzima byo mu mazi.

Ati “Ni ikibazo gikomeye, ku buryo uyu munsi bivugwa ko niba nta gikozwe umwaka wa 2050 mu nyanja z’isi hazaba harimo pulasitike zipima ibiro biruta iby’amafiarimo. Ikindi ni uko amafi abirya ndetse n’amatungo y’imusozi, natwe abantu dushobora kubirya tutazi ko twanabiriye, kubera ko ubuvungukira bwa pulasitike iyo bugurutse nta we uzi aho bigarukira, bushobora kwivanga n’ibyo kurya natwe tukabirya”.

Yakomeje avuga ko hari gutegurwa kuvugururwa itegeko ry’ikoreshwa rya pulasitike mu Rwanda, ku buryo u Rwanda rushaka gushyira ikiguzi gito cy’umusoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu bipfunyitse muri pulasitike.

Mu karere ka Kicukiro hizihirijwe uyu munsi mpuzamahanga mu Rwanda, herekanywe zimwe mu nganda zitunganya ibikoresho bya pulasitike byashaje n’amasashi apfunyikwamo ibicuruzwa, zikabikuramo ibindi bikoresho bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi mu ngo no mu kazi.