Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Hari abitiranya indwara y’ibibembe n’amarozi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 21-01-2019 saa 15:19:41
Indwara y'ibibembe uwo ifashe ishobora kumuca intoki n'amano n'ibindi bice

Bamwe mu baturage bitiranya indwara y’ibibembe n’amarozi nyamara abigeze kuyirwara, ikabagiraho ingaruka, bahamya ko kuyivuza neza ari byo byonyine bishobora kuyikiza.

Bakwisi Sylvestre, umwe mu bahuye n’ingaruka z’indwara y’ibibembe mu myaka 30 ishize, yamuciye intoki n’amano n’ururimi rwe ntirwongera gukora neza.

Ni umukambwe w’imyaka isaga mirongo 80, avuga ko yivuje atinze bituma agerwaho n’izo ngaruka zose.

Yagize ati “Indwara y’ibibembe yatangiye numva mpindurwa buri munsi kandi nkumva mfite ibinya mu mubiri wose nyuma nza kumenya ko hari imiti iyivura ingaruka byansigiye ni uko ubu nagize ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe. Byarizanye, ntinda kwivuza ingaruka byangizeho ni uko byanciye intoki.”

Hari n’abavuga ko ibibembe ari indwara mbi cyane, bamwe bagakeka ko barozwe bigatuma batayivuriza ku gihe, bigatuma ibagiraho ingaruka zikomeye, bagashimangira ko kwivuza ari byo bikwiye kuza mbere ya byose.

Nshimiyimana Kizito, umukozi ushinzwe gukurikirana indwara y’ibibembe mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, agaruka ku bimenyetso biranga iyo ndwara ariko akemeza ko inavurwa igakira

Yagize ati “Ni indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero kandi igaterwa n’agakoko gato kitwa Bacille de Hansen. Aka gakoko gakunze kwibasira uruhu ari naho ibimenyetso bigaragara bwa mbere nk’ibara rimwe cyangwa menshi ataryaryata. Kubera ko mu mabara hataryaryata, kenshi abantu ntibisuzumisha ngo babashe no kuvurwa. Ibibembe ni ibara ryeruruka kandi ritaryaryata. Ibindi bimenyetso bikunda kugaragara muri rusange ushobora gusanga abandi bafite uduturugunyu duto duto ndetse afite ibisebe bitaryana umuntu ashobora gukandagira akumva nta kintu yumva.”

Akomeza avuga ko iyi ndwara ivurwa igakira mu gihe cy’amezi atandatu, nta n’ingaruka zindi ushobora kugira mu gihe wisuzumishije hakiri kare ugatangira n’imiti hakiri kare.

Imibare igaragazwa na RBC yerekana ko mu mwaka wa 2015 mu Rwanda habarurwaga abantu 40 bagaragaweho n’iyo ndwara ariko kugeza mu mpera z’umwaka ushize habarurwaga 30 gusa.

Indwara y’ibibembe ni indwara imaze imyaka myinshi ku Isi yamenyekanye uhereye kera, mu myaka nka 600 mbere y’ivuka rya Krisitu, mu mwaka wa 1873 ni bwo umunyanoruveje witwa G. Arnauer Hansen yavumbuye agakoko gatera indwara y’ibibembe.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.