Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hari abafite ubumuga bagwa muri rigori kubera imihanda itaborohereza

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 23-01-2019 saa 08:05:30
Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga rivuga ko uburyo bwagenwe mu gutwara abantu n’ ibintu butorohereza abafite ubumuga cyane cyane abagendera mu magare

Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga (NUDOR) rivuga ko uburyo bwagenwe mu gutwara abantu n’ibintu butorohereza abafite ubumuga cyane cyane abagendera mu magare.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, yo ivuga ko ibibazo by’abafite ubumuga muri serivisi bakenera zo gutwara abantu bizwi kandi ko ibizirikana bikaba biri mu nzira yo gukemurwa.

Ibi, uyu muryango wabigarutseho ubwo wari mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’abafite aho bahurira no gutwara abantu n’ibintu, ku mbogamizi abafite ubumuga bahura na zo by’umwihariko mu ngendo.

Bamwe mu bafite ubumuga barimo Kayitesi Alice na Habimana Claude bo mu karere ka Kicukiro bavuga ko nta bwinyagamburiro ku birebana no gukenera serivisi zo gutwara abantu no kujya muri amwe mu mazu.

Umuryango NUDOR ufite mu nshingano kubakorera ubuvugizi, uvuga ko amabwiriza yorohereza abafite ubumuga mu Rwanda atubahirijwe mu binyabiziga bitwara abagenzi rusange.

Uretse ibyo, ngo n’ahatagerwa imodoka ndetse no mu nzira z’abanyamaguru ntihaboroheye.

Twagirimana Eugene, umukozi wa NUDOR yagize ati: “Imiterere y’ibinyabiziga bitwara abantu, hari amabwiriza ya bisi yorohereza umuntu ufite ubumuga uburyo bwo kuyinjiramo, umuntu akinjiramo atagombye kwihanika ariko izacu ubona ko ziri hejuru, kuzigeramo biragoye iyo ni imbogamizi ya mbere, imbogamizi ya kabiri ni uko ari ahategerwa imodoka no mu nzira z’abanyamaguru zo ku nkengero, kuri ziriya nkengero aho bagenda, abenshi hari igihe bagwa muri rigori, za rigori zasamye zidapfundikiye, abenshi hari igihe bagwamo”.

Ibi bibangamiye abafite ubumuga harimo n’amazu bavuga ko atubahiriza amabwiriza yo korohereza abafite ubumuga.

Kuri ibi bibazo byagaragajwe hamwe n’ibindi, Ingabire Nkusi Josiane, ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri iyi Minisiteri y’Ibikorwa remezo avuga ko ibibazo by’abafite ubumuga bizwi kandi ko babizirikana.

Yagize ati: “Ibibazo abafite ubumuga bafite, nk’abashinzwe gutwara abantu n’ibintu turabizi kandi turabizirikana, turi kubaka imihanda hanyuma iyo turangije kubaka umuhanda za rigori turasubira inyuma tuzitwikire kuko uretse n’ufite ubumuga iriya rigori n’undi muntu n’umwana n’ umukecuru n’umusaza yayigwamo.”

Akomeza agira ati: “Nta bwo rero twakubaka umuhanda ngo dusige rigori irangaye, turabizirikana cyane, rigori zose zirangaye biri muri gahunda ko tuzazitwikira.”

Nyuma y’ibitekerezo n’ibibazo byatanzwe muri iyi nama, harimo ko abafite mu nshingano gutegura amategeko n’amabwiriza bigenerwa abatwara abantu n’ibintu, hazajya hatumirwamo abahagarariye abafite ubumuga, na bo bagatanga ibitekerezo ngenderwaho mu rwego rwo gukuraho imbogamizi bahura na zo.

Izindi nkuru wasoma:

Abafite ubumuga bw’uruhu mu nzira zo guhabwa amavuta bemerewe na Perezida

Ubwigunge ku isonga mu bibangamiye abafite ubumuga bukomatanyije

NCPD: abafite ubumuga bahawe amahirwe bashobora imirimo nk’iy’abandi

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.