Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Hari abafata Urwego rw’Umuvunyi nk’urukiko rw’ubujurire atari byo-Yankurije

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 7, 2018

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Yankurije Odette, asanga hari benshi mu baturage bafata urwo rwego nk’urukiko rundi rw’ubujurire bifashisha mu gusubirishamo imanza zaciwe burundu ku mpamvu z’akarengane nyuma bikaza kugaragara ko bitari bikwiye.

Abanyamakuru basobanuriwe ingano y’imanza z’akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwagiye rusesengura (Foto Sezibera A.)

Yankurije yabikomojeho mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kugaragaza itegeko rishya No 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko rikaba riteganya impinduka ku bijyanye no gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ugereranyije n’uburyo byajyaga bikorwa.

Yankurije agaragaza ko itegeko rishya ryemera gusubirishamo imanza zaciwe burundu ku mpamvu z’akarengane, rizafasha urwo rwego mu kugabanya umubare w’ibibazo rwakiraga kuko wasangaga abantu baregera akarengane barufata nk’urukiko rw’ubujurire rwongera kubaburanishiriza imanza batsinzwemo.

Yankurije avuga ko iyo hasuzumwe amadosiye menshi nk’ayo asaba gusubirishamo imanza z’akarengane usanga amenshi nta kagiye kagaragaramo. Agira ati: Mu 2017 amadosiye yasesenguwe n’Urwego rw’Umuvunyi asaga 93,5% twasanze nta karengane karimo mu gihe agera kuri 6,4% yagaragayemo akarengane”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ku rwego rw’umuvunyi, Nyiranzeyimana Viriginie, atangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 hakiriwe amadosiye yose hamwe 2 927, hasesengurwa 1 742 harimo amadosiye 107 yaranzwemo akarengane hanyuma agera ku 1635 agaragara ko nta karengane kayaranzwemo.

Abanyamakuru basobanuje ikizakorwa mu gihe iryo tegeko rishya risubirishamo imanza zaciwe ku mpamvu z’akarengane risohotse nyamara hari n’abari barajuriye mu myaka yatambutse.

Umuvunyi wungirije Yankurije asobanura ko itegeko mu gihe ritangajwe rireba ibizaba kuva rigiyeho icyo gihe ritareba ibyabaye ritarajyaho. Agira ati: Abari barajuriye mu myaka yatambutse nta ngaruka nini bazagirwaho n’iryo tegeko rishya, uretse nk’izaba zarageze mu rukiko rw’ikirenga perezida w’urukiko ashobora kugena ko zaburanishwa n’urukiko rw’ikirenga cyangwa urundi rukiko ariko izari zaramaze kugezwa ku rwego rw’Umuvunyi cyangwa urukiko rw’ikirenga nta ngaruka rizazigiraho, ingaruka zizaba ku baba batari barazigejeje aho zigomba kugera icyo gihe iminsi 30 ikaba yararenze zitarahagera”.

Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwaragaragaje ko mu manza nyinshi rwakira zisaba gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane zerekeye ku makimbirane ashingiye ku butaka.