Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Haravugururwa ibishushanyombonera by’imijyi yunganira Kigali

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 16-04-2019 saa 12:52:11
Kampayana Augustin, umuyobozi w'ishami rishinzwe imiturire mu mujyi no mu cyaro

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) kiravuga ko harimo kuvugururwa ibishushanyombonera ariko bitagamije kwimura abaturage ahubwo bijyanishwa n’imikoreshereze y’ubutaka.

Umuyobozi ushinzwe imiturire muri RHA, Kampayana Augustin, avuga ko ayo mavugururwa akorwa mu buryo budahungabanya abasanzwe batuye ibyaro n’imijyi.

Ikigamijwem ni uko abaturage bagira imibereho myiza, imiturire iboneye bitabujije ko bakomeza gukora imirimo bari basanzwe bakora.

Ati “Ibishushanyombonera turimo kuvugurura kuri ubu ntibigamije kwimura abari batuye imijyi n’ibyaro, ahubwo bije gufasha Abanyarwanda kubaho neza no kubona serivisi nziza hafi yabo.”

Avuga ko igishushanyombonera gishobora kwimura abaturage mu gihe ibice batuyemo bigaragara nk’amanegeka, ibishanga cyangwa abatuye ku butaka bwo guhingwa.

Asobanura ko igishushambonera cy’aho abantu batuye batunzwe n’ubucuruzi buciriritse kandi bunyuranye gishobora kugaragaza inyubako zihateganyirijwe, ngo izo zirubakwa zigatuzwamo abadafite ubushobozi bwo kwiyubakira, bakanakorerwa isoko rigezweho bazakomerezamo ubucuruzi bwabo bitabasabye kwimuka no kureka ibyo bakoraga.

Avuga ko ibishushanyombonera birimo gukorwa ari iby’imijyi 6 izunganira Kigali, ibigera kuri bitatu bikaba bimaze kurangira bisigaje ikiciro cyo kubimurikira abaturage ngo babitangeho ibitekerezo by’inyongera kugira ngo bizabone kwemezwa.

Ati “Ibishushanyombonera by’imijyi 6 izunganira Kigali ni byo birimo kuvugururwa muri iki gihe, iby’imijyi 3 ari yo Muhanga, Nyagatare na Rubavu byararangiye, hasigaye ikiciro cyo kubimurikira abaturage ngo babitangeho ibitekerezo bizabone kwemezwa.”

Avuga ko n’ibindi bitatu biri mu nzira yo gusozwa, akaba ari iby’uturere twa Rusizi, Musanze na Huye.

Kampayana avuga ko igishushanyombonera iyo kirangiye kemezwa n’urwego rw’aba Minisitiri, abagize Inama Njyanama y’akarere n’inteko rusange y’abaturage, akaba ari bwo gitangira gukoreshwa.

Umuyobozi ushinzwe imiturire kandi avuga ko nyuma yo kuvugurura igishushanyombonera k’imijyi itandatu izunganira Kigali hazanavugururwa n’ibindi by’indi mijyi, iki gikorwa kikazatangirira mu turere twa Nyanza, Rwamagana n’utundi bikazakomereza mu turere twa Karongi, Bugesera, Kamonyi n’ahandi.

Ku kijyanye no gutinda kw’igishushanyombonera bishobora kubuza abaturage gukora bikadindiza iterambere, Kampayana avuga ko bidakwiye ko abaturage bakomeza kwicara badakora kubera ko igishushanyombonera kitaraboneka, ngo bibabuze gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Auga ko akarere ari kanini, hari aho ubuyobozi bukwiye kwereka abaturage kugira ngo babe bahakorera mu gihe igishushanyo k’igice cy’umujyi kitaraboneka, ngo kuko ahanini ubuyobozi buba buzi neza ahazashyirwa ibikorwa bishya, ahazanyura imihanda, ahazakorerwa ubuhinzi, ahazanyuzwa amazi n’amashanyarazi, ahateganywa amashyamba, ahateganywa imiturire, ubucuruzi n’ibindi.

Kampayana avuga ko bitarenze Mata 2020, ibishushanyombonera by’imijyi izunganira Kigali uko ari 6 bizaba byarabonetse byaranatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Abaturage ariko bafite ishusho itari nziza ku bishushanyombonera kuko ahanini bikunze gutuma bimuka, bakava mu mijyi bakajya mu cyaro, abandi bakagurisha aho bafite ku babasha guhuza n’igishushonyombonera, bakajya gutura ahandi.

Barasanga mu gihe ibishushanyombonera byaba bije bitagamije kwimura abaturage, byaba ari byiza kuko ngo ibyagiye bikorwa mbere byatumaga bimurwa.

Mukansanga Angele atuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ibishushanyombonera byahozeho byimuraga abaturage, bikaba byaba ari agashya mu gihe ibirimo kuvugururwa bitabimura.

Gusa nanone yemeza ko umujyi ugomba kugira ishusho wisangije kandi nziza, nk’inyubako zikomeye kandi zigezweho, imihanda, amasoko ajyanye n’igihe n’ibindi nk’ibyo.

Ati “Byaba ari byiza habayeho ibishushanyombonera bitimura abaturage, ariko nanone kwimuka si bibi mu gihe haje iterambere rirenze ubushobozi bw’abahatuye, icyangombwa n’uko bahabwa ingurane y’amafaranga cyangwa y’ubutaka n’inzu bakajya gukomereza ubuzima ahandi naho kandi hakazagera ubwo haba umujyi.”

Avuga ko abona u Rwanda rufite umuvuduko w’iterambere ku buryo mu gihe kiri imbere nta cyaro kizaba kikibaho, abantu bose bazagera aho bagatura mu mijyi.

Kampayana Augustin, umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire mu mujyi no mu cyaro

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.