Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Harategurwa ibishushanyombonera bikemura ibibazo by’amazi n’isukura mu Rwanda

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 31-05-2018 saa 07:43:10
Yaramba Albert, Umukozi wa WASAC akaba n’Umuhuzabikorwa w’Umushinga wo kwiga igishushanyombonera cy’amazi n’ik’isukura ku rwego rw’igihugu

Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), yatangiye inyigo yo gukora ibishushanyombonera bigamije gukwiza amazi meza na serivisi z’isukura ku banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2024.

Gukora ibi bishushanyombonera byashoweho miliyoni ebyiri z’Amayero (akabakaba miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda), Banki Nyafurika Itsura amajyambere ikaba izatangamo 87% naho Leta y’u Rwanda igatanga 13%.

Yaramba Albert, umukozi wa WASAC akaba n’Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kwiga igishushanyombonera cy’amazi n’ik’isukura ku rwego rw’igihugu, yabwiye Imvaho Nshya ko ibi bishushanyombonera bizerekana aho umutungo w’amazi n’imishinga y’ingenzi izafasha kugeza amazi ku baturage.

Yagize ati “Intego y’inyigo n’ibishushanyombonera ni ukugira ngo bitwereke ibibazo bihari, ibisubizo byatangwa n’amafaranga byatwara kugira ngo u Rwanda rugere kuri ya ntego rwihaye mu buryo bworoshye, busaba amafaranga make kandi burambye”.

Uyu mushinga w’imyaka ibiri witezweho kurangira muri Kamena 2019, ibyo bishushanyombonera bikazaba byabonetse.  Inyigo zatangiye gukorwa n’Ikigo cy’Abataliyani (LOTTI Ingegneria SPA) gifatanyije n’ikigo cyo muri Ethiopia (SABA Engeneering) byose bikaba bifite umubare munini w’abakozi b’Abanyarwanda byahaye akazi muri uyu mushinga.

Dr. Mario Meladri Umuyobozi w’itsinda ryatangiye inyigo kuri ibi bishushanyo mbonera akaba n’umukozi wa LOTTI Ingegneria SPA, yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguharanira kugeza ku banyarwanda serivisi z’isukura n’amazi meza ku buryo burambye.

Ndayishimiye Geoffrey Umuhuzabikorwa wa SABA Engineering mu gukora ibi bishushanyombonera yongeyeho ati “Abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi mu gihugu n’abakwirakwiza ibikorwa by’isukura bakoraga inyigo zabo, ariko ubu bagiye guhuriza ku bishushanyombonera bihujwe ku rwego rw’igihugu”.

Byitezwe ko inyigo zizagaragaza n’imiyoboro ishaje mu gihugu hose n’igisabwa ngo isimbuzwe kandi inagurwe mu buryo bujyanye n’aho igihugu kigeze mu iterambere, hanagaragazwa ishusho nyayo y’ikwizwa ry’amazi meza n’ibikorwa by’isukura, n’amasoko yatunganywa akongera ingano y’amazi asanzwe agezwa ku baturage.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.