Harategurwa amategeko arengera abakozi bo mu ngo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 11-01-2019 saa 10:27:22
Murwanashyaka Evariste ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu mpuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu CLADHO

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’Impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu (CLADHO) Murwanashyaka Evariste, yatangarije Imvaho Nshya ko harimo gukorwa amategeko agenga abakora akazi ko mu rugo.

Ni mu rwego rwo kubafasha mu guharanira uburenganzira bwabo bafite aho bavugira ijwi rimwe no kurwanya abakoresha abana imirimo yo mu ngo.

Ni igikorwa kije nyuma y’uko bamwe mu bana bahagarariye abandi mu turere dutandukanye mu mwaka ushize 2018 bakunze kugaragaza ko hakiri abana bari munsi y’imyaka 18 bakora akazi ko mu rugo, bamwe bikabaviramo guhohoterwa n’abakoresha babo no kudahabwa agaciro nk’abakozi kuko nta mategeko agenga akazi bakora.

Murwanashayaka avuga ko nyuma yo gufasha abo bana bahagarariye abandi gushyiraho urugaga, bagiye kurangiza gukora amategeko agenga urwo rugaga rw’abakora bene ako kazi, nyuma hagatangira gukorwa ibarura, urugo ku rundi, bityo hamenyekane umubare w’abakora akazi ko mu rugo n’ibibazo bahura na byo, binorohe gukura abakiri abana muri ako kazi basubizwe mu ishuri.

Ati “Gahunda ni iyo kubashyiriraho urugaga (syndicate) rwabo, kugira ngo mbere na mbere tube dufite imibare yabo igezweho, kuko abakiri abana bo bagomba kuvanwamo. Kuko mbere tubarura nk’aho twasangaga mu ngo harimo abana twahitaga tuvugana n’ababakoresha bakabacyura bagasubira iwabo kuko abana nta bwo bemerewe gukora mu ngo. Noneho abazaba basigayemo tukabashyiriraho urugaga ku buryo bazajya bivugiramo ibibazo byabo bityo bizage birushaho kumvikana ari bo babyivugiye.

Harimo gukorwa amategeko y’urugaga ku buryo bizagera tariki ya 15 Mutarama 2019 iby’amategeko byarangiye noneho tubahamagaze baze basinyire imbere ya noteri hatangire gahunda z’urugaga.”

Yakomeje avuga ko kugira aho bahuriza ijwi rimwe ryabo bizatuma babasha kuvuga ibibazo byabo, bitume bagira umushahara uzwi bakorane n’amabanki n’ibindi.

CLADHO ivuga kandi ko abakora imirimo itanditse na bo bagomba guhabwa agaciro, umukozi wese agakora hubahirizwa amategeko agenga umurimo, hubahirizwa amasaha y’akazi, umukozi akagira ubwishingizi n’ibindi bigenerwa umukozi wese ugengwa n’amategeko y’umurimo.

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bw’Impuzamiryango CLADHO mu 2016, yerekanye ko mu turere dutanu turimo utwo mu Mujyi wa Kigali harimo abakozi bo mu rugo 2480, muri bo abagera kuri 13% bari bakiri abana bato batarageza ku myaka 18 y’ubukure gusa batangiye kuyivanwamo.]

Murwanashyaka Evariste ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu mpuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.