Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Harateganywa ko abasaga ibihumbi 450 bazasura Expo 2019

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 18-07-2019 saa 16:29:53
Ruzibiza Stephen, uwa kabiri uturutse ibumoso abanjirijwe na CP Kabera Jean Bosco, akurikiwe n'uwari uhagarariye Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda n'uhagarariye MTN basobanura imyiteguro y'imurikagurisha mpuzamahanga

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko rwiteguye kwakira abantu barenga ibihumbi 450 bazitabira gusura imurikagurisha mpuzamahanga rizatangira tariki ya 22 kugeza 11 Kanama 2019 i Gikondo, ahasanzwe habera imurikagurisha n’imurikabikorwa bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa  18 Nyakanga 2019, yavuze ko umubare w’abazitabira imurikagurisha ugenda wiyongera kandi n’urugaga rw’abikorera rugenda rutunganya aho gukorera imurikagurisha neza bijyanye n’ibikenewe n’abaje kumurika ibyo bakora n’abaryitabiriye.

Yavuze ko imurikagurisha rifite icyo rimariye ishoramari ku Rwanda kuko hari abagiye baryitabira bavuye hanze ubu bamaze kubaka inganda zabo mu Rwanda babikesheje kubanza kugera ku isoko ry’u Rwanda binyuze mu imurikagurisha.

Ruzibiza ati: “Hari kompanyi zimwe, hari n’abantu bari mu nganda z’imyenda ikorerwa mu Rwanda, ahari kompanyi imwe y’Abanyarwanda bano bajyaga baza bagasura bakabona kompanyi zimwe zaje zikoreramo hariya hafi y’uruganda rw’imyenda nka C&H, na bo baza gushinga kompanyi zabo. Imurikagurisha kandi rituma n’Abanyarwanda na bo bigira kuri bagenzi babo bagakora ibiruta ibyo babonye cyangwa byenda gusa n’ibyo yabonye asura.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo yagaragaje ko yagerageje gufasha abantu bagera kuri 16 kumurika ibicuruzwa byabo muri iri murikagurisha, kandi bagenda biyongera uko ubushobozi bubonetse.

Mu bijyanye no kwinjira mu imurikagurisha, PSF yavuze ko yagiranye amasezerano na Sosiyete y’Itumanaho MTN izafasha abantu kwinjira hakoreshejwe ikoranabuhanga, abantu bakinjira neza nta muvundo kandi nta kugendana amafaranga mu ntoki.

Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Theoneste, yavuze ko kugira ngo bakoreshe itumanaho rya telefone n’ikigo MTN byaturutse ku byifuzo by’abantu bibiri.

Ati “Icya mbere ni uko abantu bavugaga ngo turaza tugahura n’umuvundo, abantu ari benshi babyigana, ni bwo mu kubikemura twashatse ikoranabuhanga ry’ibyuma biba byiteguye ku buryo umuntu yinjiramo amaze kwishyura. Icya kabiri, baravugaga bati noneho kwinjira nta bwo bikituruhije cyane ariko dusanga ba bantu baba bacuruza amatike yo no kugushyirira amafaranga ku makarita ari bake kandi ababashaka ari benshi tukahatera undi mwanya.”

Gukoresha terefone ushyize amafaranga muri MTN Mobile Money umuntu ashobora kuba yagura tike yo kwinjira mu imurikagurisha ari no mu rugo, akagera aho imurikagurisha ribera nta kindi kibazo afite bahita bakoza ubutumwa bwa terefone afite ku byuma biri ku muryango yinjiriraho bigahita bimwemerera kwinjira.

Udafite terefone na we, afite amahirwe yo guha amafaranga yo kwinjira abantu babugenewe ku muryango bakamufasha kwinjira nta zindi nzira anyuzemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko umutekano wizewe nk’ibisanzwe kandi hazaba harimo kamera zifasha mu gusuzuza ibyabereye mu imurikagurisha umunota ku wundi bigafasha n’abagize ikibazo cyo kwibwa kugaruza ibyabo.

Kuva imurikagurisha ryatangira mu 1998, abasura, umwaka uwa mbere bageze hafi ku bihumbi 100; muri iki gihe, umwaka ushize wa 2018 bageze ku bihumbi 365, ubu hakurikijwe ubunararibonye bagize n’uko buri mwaka bagenda biyongera bumva bazarenga cyangwa bakagera ku bihumbi 400.

Ruzibiza Stephen, uwa kabiri uturutse ibumoso abanjirijwe na CP Kabera Jean Bosco, akurikiwe n’uwari uhagarariye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’uhagarariye MTN basobanura imyiteguro y’imurikagurisha mpuzamahanga

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.