Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Harasozwa iserukiramuco rya sinema zikorwa n’abagore

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 09-03-2018 saa 09:22:17
Murekeyisoni uyobora ihururiro ry'abagore bakora umwuga wa filimi

Kuva ku ya 3 Werurwe kugeza ku ya 9 Werurwe 2018 mu Mujyi wa Kigali hari harimo kubera iserukiramuco rijyanye na filimi zikorwa  n’abagore ndetse  n’abakobwa.

Murekeyisoni uyobora ihururiro ry’abagore bakora umwuga wa filimi

Murekeyisoni Jacqueline uyobora ihuriro ry’abagore rikora umwuga ujyanye na sinema yatangarije Imvaho Nshya ko muri rusange  iserukiramuco   ryagenze neza  ngo kuko uko iminsi yagendaga isimburana ubwitabire bw’abajyaga  kureba filimi zerekanwaga bwabaga bwinshi.

Yagize ati Iserukiramuco ryagenze neza kandi n’abantu bagiye baryitabira cyane”.

Muri iri serukiramuco ryari ririmo kuba ku nshuro ya gatanu, Murekeyisoni    yavuze ko  herekanywe filimi  ngo ariko  hanatanzwe amahugurwa ku bagore ajyanye no gukina filimi ndetse no kuziyobora.

Uyu munsi ku ya 9 Werurwe 2018 ubwo iri serukiramuco risozwa haratangwa impamyabushobozi ku bahawe amahugurwa na filimi nyarwanda ziri mu irushanwa izihiga izindi zihabwe  ibihembo.

Iri serukiramuco kandi ryahujwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore n’umukobwa uba buri mwaka ku ya 8 Werurwe.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.