Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Haranozwa ingamba n’inyigo zo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 27-01-2018 saa 06:38:37
Abari bitabiriye inama ku ngamba n'inyigo ya gahunda yo gutera ibiti bivangwa n'imyaka

Mu nama y’umunsi umwe yahuje Ministeri y’amazi n’amashyamba n’ikigo kiyishamikiyeho ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi (FAO) haranozwa ingamba n’inyigo zo gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa ku bufatanye n’abaturage.

Abari bitabiriye inama ku ngamba n’inyigo ya gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka

Nk’uko bisobanurwa na Ngabonziza Prime, Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba asobanura ko iyi nama igamije gusuzuma no kwiga  ku ngamba zo guteza imbere no kongera ibiti bivangwa n’imyaka, ikaba iganisha ku kerekezo 2024.

Ati: “Politiki yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka imaze igihe, kuri ubu turanoza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa no kuyikangurira abaturage ngo bayigire iyabo.”

Ngabonziza avuga ko iyi gahunda abaturage bakunze kuyifata nk’aho atari ingirakamaro, dore ko ibiti bivangwa n’imyaka bikemura ibibazo byinshi ku bahinzi ubwabo, ku gihugu no ku butaka.

Yagarutse ku kamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka, avuga ko bifasha mu kurwanya isuri, bigatanga ifumbire nziza kandi y’igihe kirekire bityo ubutaka bukera imyaka bidasabye andi mafumbire n’ibindi.

Ati :“ Inyigo turimo kunoza igamije gutanga umurongo ugomba gukurikizwa, kwiga ku bibazo byaboneka no kubishishikariza abaturage.”

Muhinda Otto Vianney, Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi mu Rwanda (FAO), avuga ko gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari imwe mu ngamba zifasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’imyaka 7, ikazakorwa ku bufatanye bwa FAO na Leta y’u Rwanda, ikazatwara 50 000 000 z’amadorali mu myaka 7, ariko inyigo ubwayo yo yatwaye miliyoni 200 z’amadorali.

Muhinda avuga ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari ingenzi kandi bifitiye umumaro abahinzi kuko byeza imyaka bikanafasha ababifite kwiteza imbere  kuko hari ibivamo imbaho zikaba zifite amafaranga muri iki gihe.

Aba bayobozi bombi basanga abaturage bakwiye kwitabira gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko bifite umumaro kuri bo no ku butaka bwabo.

 

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.