Haracyari icyuho mu musaruro bitewe no kudakoresha ifumbire ku kigero gikwiye

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 15-02-2020 saa 18:58:54
Umusaruro w'ibigori kuri hegitari imwe uracyari muke ugereranyije n'uwaboneka hakoreshejwe ifumbire neza

Ku mbonerahamwe y’umusaruro wabonetse n’uwari witezwe ku bihingwa ngandurarugo by’ibigori, umuceri, imyumbati, ibirayi ingano ibitoki biribwa n’ibishyimbo mu gihembwe cya mbere A mu mwaka wa 2018, biragaragara ko umusaruro wabonetse kuri hegitari wabaye muke henshi cyane y’uwari witezwe, Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi RAB, kikavuga ko biterwa n’ikigero k’ifumbire ikoreshwa n’iyakagombye gukoreshwa kugeza ubu mu buhinzi mu Rwanda.

Iyi mbonerahamwe yagaragarijwe bamwe mu bagize inzego z’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali, yagaragazaga ko hakiri icyuho kinini mu musaruro uboneka kuri buri gihingwa kuri hegitari imwe n’uba witezwe bitewe n’ibigomba gushyirwamo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi muri RAB, Dr. Bucagu Charles, wagaragaje icyo kibazo uko giteye, yavuze ko ubusanzwe hari umusaruro uboneka mu murima ariko burya haba hari umusaruro nyawo imbuto yagakwiye kuba itanga bitewe n’ibyakozwe.

Ati “Ariko ibyo imbuto iduha harimo amafumbire, ingano y’imvura yabonetse, uburyo umuhinzi yafashe umurima we, uko yagiye abagara cyangwa niba yatereye igihe.

Ubundi umusaruro nyawo tuwubona tugendeye ku bipimo by’ifumbire umuturage yashyizemo yagakwiye kuba ikenewe. Tugiye tuzi imbuto dufite zibonye ibyo zikeneye byose umusaruro zagakwiye kuba zibona.”

Kuri iyo mbonerahamwe, bigaragara ko ku bigori, kuri hegitari imwe heze impuzandengo ya toni 1 523 mu gihe hari abejeje toni zigera ku 2 458 kandi biteganyijwe ko hari kwera toni 7 z’ibigori.

Iki cyuho gikomeza kwigaragaza cyane iyo bigeze ku myumbati, aho impuzandengo yagaragaje ko kuri hegitari heze toni zirenga ibihumbi 13.5 aho yeze cyane babonye toni ibihumbi 15.3 mu gihe byari biteganyijwe ko kuri hegitari imwe ahazera toni 40. Ibi kandi bisa n’aho ari uko byagenze ku birayi kuko kuri hegitari imwe heze toni ibihumbi 8.6 aho byeze cyane habonetse toni ibihumbi 18.6 mu gihe naho hari hitezwe toni ibihumbi 40.

Dr. Bucagu akomeza asobanura impamvu zitandukanye zibitera. Ati “Ariko ibyo ni mu buryo bw’impuzandengo mu gihugu, ni ukuvuga ngo hamwe hashobora kwera toni zirindwi ahandi bishobora kuba enye cyangwa eshanu. Ni ikigereranyo cya rusange ariko si byo buri muturage wese azabona kubera ko imiterere y’ubutaka si imwe, imvura igwa mu turere dutandukanye nta bwo ari imwe; urumva ko ibyo byose byatuma haba umusaruro mu buryo butandukanye.”

Urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu nzego z’Igihugu zitanga amahirwe y’akazi ku banyarwanda benshi, rukaba rufite n’uruhare rurenga 30% mu bukungu bw’Igihugu, rukorwamo n’abanyarwanda bagera kuri 80%.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.