Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Harabura iminsi mbarwa ngo hamenyekane Miss World 2017

Yanditswe na admin

Ku ya 14-11-2017 saa 14:21:08
Miss Iradukunda Elsa witabiriye Miss World 2017

Mu Bushinwa ku mugabane w’Asia hakomeje kubera irushanwa rya Miss World 2017 rizasozwa ku ya 18 Ugushyingo 2017. Iri rushanwa ry’ubwiza riri ku rwego mpuzamahanga ryitabirwa na ba nyampinga baturuka hirya no hino ku isi.

Uyu mwaka, Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yitabiriye iri rushanwa nyuma y’uko yari akubutse ku mugabane w’u  Burayi mu bikorwa byo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda dore ko bijyanye n’umushinga yahize ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Miss Iradukunda Elsa witabiriye Miss World 2017

Urubuga rwa   en.wikipedia.org ruratangaza ko abakobwa 118 baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi ari   bo bitabiriye iri rushanwa.

Ikamba rya Nyampinga  w’isi  2016 ryari ryaratsindiwe n’uwitwa  Stephanie Del Valle  wo muri  Puerto Rico.

Ku ruhade rw’u Rwanda, mu matariki ya nyuma y’ukwezi k’Ukwakira 2017 ni bwo Miss  Iradukunda Elsa yageze mu Bushinwa.

Mu irushanwa, ba nyampinga  bakoze ibikorwa bitandukanye birimo   ibyo gukora imyitozo ngororamubiri, kwerekana imideli mu byiciro binyuranye, kwerekana imbyino zo mu bihugu bakomokamo, gusura ibice binyuranye bibumbatiye amateka y’u Bushinwa n’ibindi.

Igikorwa cyo gufungura irushanwa rya Miss World 2017 cyabereye ahitwa Huangshan mu ntara y’Anhui iherereye mu burasirazuba bw’u Bushinwa.

Abandi bakobwa bitabiriye Miss World 2017

Biteganyijwe ko aho irushanwa rizasorezwa hitwa i Sanya  ba nyampinga bahatana  bajyayo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017.

N’ubwo irushanwa ryenda gusozwa, ubwo aba bakobwa bakoraga imyitozo ngororamubiri, Miss Iradukunda ntiyabashije kuboneka mu bitoza nta n’ubwo ubwo hatoranywaga  abakobwa 20 bahiga abandi mu buranga yabashije kubonekamo.

Abakobwa batoranyijwe ni abari bafite imishinga ihiga iy’abandi «Ifite umwihariko» gusa ku rundi ruhande n’ubwo Miss Iradukunda atatoranyijwe hari ibikorwa byinshi yakoze mbere y’uko ajya muri Miss World 2017 birimo gukangurira abantu gukunda  ibikorerwa mu Rwanda, kuvura abantu indwara y’ishaza aho yari afatanyije n’inzobere mu kuvura  ubwo burwayi  gusa hari n’ibindi bikorwa binyuranye yakoze.

Umwaka ushize ubwo Miss Mutesi Jolly yitabiraga iri rushanwa we yabashize kuboneka mu bakobwa 20 berekanye imishinga yashimwe  cyane muri iryo rushanwa.

Abakobwa bo muri Afurika babonetse  mu berekanye  imishinga myiza muri 2017 ni Julitha Kabete wo muri Tanzaniya, Ade Van Heerden wo muri Afurika y’Epfo na  Chiedza Mhosva wo muri Zimbabwe.

Irushanwa rya Miss World  ryatangijwe mu 1951  ritangizwa n’Umwongereza Eric Morley, muri 2000 yitaba Imana irushanwa rikomezwa n’umugore we Julia Morley.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.