Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Harabura 48% by’amashanyarazi kugeza 2024, akagera kuri bose 100%

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 09-05-2019 saa 16:42:16

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2017 ikazageza mu 2024, gahunda igamije kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose (NST1), rishingiye ku bufatanye bw’Inzego zinyuranye, Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi REG, cyatangaje ko basigaje 48% by’amashanyarazi kugira ngo bese umuhigo wo kugeza ku Banyarwanda amashanyarazi ijana ku ijana mu 2024.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Eric Mihigo, umukozi wa REG ushinzwe Igenamigambi ry’imishinga, yatangaje ko mbere yo gushyira mu bikorwa iyi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yiswe NST1 (National Strategy for Transformation), ngo habanje gukorwa inyigo ifasha ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo mu mishinga itandukanye, yo guha Abanyarwanda amashanyarazi.

Ati “Umuhigo wo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku Banyarwanda ku kigero k’i 100%, habanje gukorwa inyigo yakozwe ku bufatanye n’inzobere hemezwa ko abakeneye iyi serivisi bashyirwa mu byiciro 2. Kugira ngo umuhigo ugerweho hagendewe ku bushobozi bw’igihugu, hemejwe ko 52% by’abaturage bashyirwa ku murongo mugari w’amashanyarazi. Naho 48% bagashyirwa ku cyo bita off-grid. Aba ni abahabwa amashanyarazi hakoreshejwe imirasire y’izuba, hakoreshejwe biyogazi aho bishoboka ndetse hakabaho n’abandi bacanirwa hakoreshejwe urugomero rw’amazi hafi y’aho abantu batuye ariko batari kuri network”.

Iri genamigambi na none ngo rikorwa hashingiye ku bushobozi bw’umuturage, hagendewe ku buryo amashanyarazi ahenda. Eric yakomeje agira ati “Kugira ngo REG ihe umuntu umwe kashi pawa (cash power), bisaba hagati y’amadolari 600 na 700. Ufashe aya madolari ugakuba n’ingo z’Abanyarwanda zigera hafi miriyoni imwe na magana atanu (1.500.000) batari babona amashanyarazi bo mu gihugu hose, byagaragaye ko ayo mafaranga ataboneka. Ariko iyo hakoreshejwe ingufu ziva ku mirasire y’izuba umuturage umwe acanirwa ku madorari 70 gusa”.

Aha ni ho abatanga izi serivisi bagendera ku bushobozi bw’abaturage hagendewe ku byiciro by’ubudehe barimo, kuko ngo hari Abanyarwanda benshi badatunze firigo mu ngo zabo, badakoresha amashanyarazi mu guteka, baba bakeneye amatara abaha urumuri bidahenze cyane. Ibindi byagendeweho mu gushyira mu byiciro abahabwa amashanyarazi, ngo n’aho abantu batuye kuko bitashoboka ko abari mu mudugudu umwe, umwe ashyirwa ku murongo mugari, undi agashyirwa ku cyo bise off-grid kugira ngo hirindwe igihombo cyaterwa no guha bamwe ibitari mu bushobozi bwabo.

Aho bigeze Abanyarwanda bahabwa amashanyarazi

Mihigo avuga ko nyuma yo gukora iriya nyigo n’igenamigambi y’uburyo bazesa umuhigo wo gutanga amasahanyarazi 100% muri 2024, ngo habayeho kugabana imirimo n’abafatanyabikorwa mu buryo bukurikira: «Ikigo k’Igihugu REG ni cyo cyahawe gutanga amashanyarazi angana na 52% (Grid) byo kuri wa murongo mugari, naho abafatanyabikorwa bahabwa gucanira ya 48% (Off-grid) ».

Buri ruhande ngo rugeze kure rushyira mu bikorwa ibirureba kandi ngo bageze kure. Aho bageze ubu, ngo harashimishije kuko muri Gashyantare ibipimo byagaragazaga ko bageze kuri 51% harimo 14% ya babandi batari ku murongo mugari, na 37% bo ku muyoboro mugari. Aha, umukozi wa REG yizeza ko abazahabwa amashanyarazi wo ku murongo mugari basigaye ari 15%, uzatangwa mu gihe k’imyaka 5 isigaye ngo bagere ku 100%. Ubwo baba bafashe 52% bagakuramo 37%.

Ati «Uruhande rwa 48% bamaze gutangamo amashanyarazi ku rugero rwa 14%, bigaragara nk’aho ariho tukiri inyuma, usanga 34% izagerwaho nta shiti kuko hinjijwemo ba rwiyemezamirimo benshi ku buryo urebye imyaka itanu ikiriho tuzaba twageze ku ijana ku ijana.»

Ku kibazo cy’abavuga ko igiciro cy’amashyanyarazi kiri hejuru, Mihigo yatangaje ko amafaranga asabwa kuri inite imwe y’umuriro muri iki gihe, ngo abaturage bagomba kumenya ko igiciro kiri hasi cyane kubera ko hari amafaranga Guverinoma ibatangira kugira ngo byorohere Abanyarwanda. Iyo bijya kuba REG yishyuzaga abagenerwabikorwa ibijyanye n’uko inite imwe ihagaze, ngo si buri Munyarwanda wabasha kwigurira umuriro w’amashanyarazi.

Ati «Mumenye ko iyi segiteri yo gukwirakwiza amashyanyarazi mu baturarwanda, ni segiteri yisanga mu zindi segiteri nyinshi kugira ngo iterambere rirambye rigerweho.» Yatanze urugero rw’aho kugira ngo inganda z’amazi zikore hakenerwa umuriro, kugira ngo ibitaro bikore hakenerwa amashanyarazi, kugira ngo amakaragiro y’amata ku borozi akore neza naho hakenerwa amashanyarazi.

Nubwo atinjiye cyane mu ngengo y’imari ikigo akorera gikoresha, yamenyesheje ko Ikigereranyo k’Ingengo bakoresha mu mwaka umwe, ngo igera kuri miriyari ijana na mirongo itanu z’amafarangwa y’u Rwanda.

Eric Mihigo, Umukozi ushinzwe Igenamigambi muri REG, Ikigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi

Umwanditsi:

Kayira Etienne

One Comment on “Harabura 48% by’amashanyarazi kugeza 2024, akagera kuri bose 100%”

  1. Ntuye Kayonza Umurenge wa Rukara Akagari ka Rwimishinya Umudugudu wa Karagari I Ndabashimiye ingamba mufite mugukwirakwiza amashanyarazi ariko nkaba mfite ikifuzo nkabantu batagezweho na mashanyarazi akagarukira hafi yabo bishyize hamwe ntimwabafasha bagashyiraho uruuare rwabo ariko bakabona umuriro .

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.