Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Handball: Ubuzima bwa Mbesutunguwe wabaye umukinnyi mwiza muri “FEASSSA 2018”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 17, 2018

Mbesutunguwe Samuel ukinira ADEGI HBC yabaye umukinnyi mwiza “MVP” mu mikino ihuza amashuri yisumbuye yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba “FEASSSA 2018” muri Handball yabereye i Musanze kuva tariki 10 kugeza 20 Kanama 2018.

Mbesutunguwe Samuel wabaye umukinnyi witwaye neza mu mikino ya FEASSSA 2018

Uyu mukinnyi  usanzwe ukinira n’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yaje no gufasha  ADEGI HBC kwegukana igikombe k’iri rushanwa rya “FEASSSA 2018” idatsinzwe umukino n’umwe,  ikaba yaratsinze ES Kigoma HBC ku mukino wa nyuma ibitego 28 kuri 26.

Mbesutunguwe Samuel ni umwe mu bakinnyi bakiri bato batanga ikizere cy’uko bazavamo abakinnyi bakomeye b’ejo hazaza mu  mukino wa Handball mu Rwanda. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya yagize byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse n’uko yatangiye gukina umukino wa Handball.

MBESUTUNGUWE NI MUNTU KI?

Yabonye izuba tariki 25 Nzeri 1998. Afite imyaka 20 y’amavuko. Yavukiye mu Karere ka Nyamesheke, Umurenge wa Nyabitekeri, Umudugudu wa Ruhanga, Intara y’Iburengerazuba. Ni umwana wa 5 mu muryango ugizwe n’abahungu 5 , n’abakobwa babiri, bakomoka kuri, Nzabaza Thicien ndetse na Nyirahabyarimana Béatrice.

Kuri ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, akaba yiga amasomo y’Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Ubuvanganzo (Litterature French, Ikinyarwanda/LFK).

Gusa amashuri yisumbuye yayatangiriye mu kigo k’iwabo.  Ati: “Natangiye kwiga umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo k’iwacu cya Ecole Secondaire Bunyenga. Mu 2015, ni ho nahise njya mu kigo cya ES Kigoma mpiga mu mwaka wa kabiri, n’umwaka wa 3”.

Mbesutunguwe atangaza ko yatangiye kwiga amashuri abanza muri  2010, mu kigo cy’amashuri bita Ntango, aba ari na ho ayarangiriza.

YATANGIYE GUKINA HANDBALL ABIFASHIJWEMO NA MUKURU WE

Mbesutunguwe utari usanzwe yiyumvamo gukina Handball avuga ko yatangiye kuyikina biturutse kuri mukuru we, Nshimiyimana Alexis usanzwe ukinira ikipe ya Police HBC ndetse n’ikipe y’igihugu.

Ati:“Ngewe n’ubundi mu buzima bwange ntabwo nakundaga Handball cyane, nabaga ndi mu rugo, nikinira umupira w’amaguru nk’ibisanzwe, arambwira ati nakuboneye ishuri, mfite n’umutoza wagufasha”.

Avuga ko akigera muri ES Kigoma mu 2015 yagowe no guhita abona umwanya wo gukina, bimusaba gukora cyane. Yemeza ko mu mwaka wa mbere yize gukina hanyuma mu mwaka wakurikiyeho abona gutangira gukina no muri shampiyona.

Ati:“Handball natangiye kuyikina mu 2015, muri ES Kigoma, uwo mwaka ngitangira ntabwo nahise njya mu kibuga kuko nta mwanya wo gukina nabonye, umwaka wa mbere wari uwo kuntoza kuko i Kigoma, bakoze amakipe abiri, imwe bayitirira ikigo kindi cyari kiri inyuma indi  bayitirira Kigoma, ngewe nkinira icyo kigo bitaga ES Muyange, ndigaragaza nyine undi mwaka bahita banzana muri ES Kigoma ntangira gukina shampiyona mu 2016”.

Nyuma yo gukina umwaka we wa mbere muri ES Kigoma muri 2017  yagiriwe ikizere maze yitabira imikino ya FEASSSA yabereye muri Uganda maze batwara n’igikombe.

Ageze muri ADEGI mu 2018  yitwaye neza aranigaragaza cyane ari na ko atsinda. Kugeza ubu, amaze kuyifasha gukora amateka yo kwegukana igikombe k’irushanwa rihuza ibigo by’amashuri muri Handball mu kiciro cy’abahungu, batsinze  St Aloys aho ku mukino wa nyuma ibitego 35-28 byabahesheje no kuzaserukira igihugu mu mikino ya “FEASSSA 2018”.

Yanayifashije gusoreza ku mwanya wa 3 wa shampiyona, inyuma ya APR HBC na Police HBC yabaye iya mbere, bituma bakina n’irushanwa rya “Carre d’AS 2018” ry’uyu mwaka wa 2018.

GUKINA HANDBALL BIMAZE KUMUGEZA KURI BYINSHI

Yemeza ko gukina Handball byamufashije kugera kuri byinshi birimo no kumwishyurira amashuri. Ati: “Kuva natangira gukina Handball, maze kugera ku bintu byinshi, kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye niga ntishyura kubera ko nkina,  ni ikigo kinyishyurira kubera ko nange ngiha umusaruro, kwiga mbikesha kuba nkina Handball”.

YATANGIYE GUKINIRA IKIPE Y’IGIHUGU MU 2016

Yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu U-18, yitabiriye imikino y’Akerere ka 5. Yagize ati: “Ikipe y’igihugu natangiye kuyikinira mu 2016, muri U-18, twajyaga gukina imikino y’Akarere ka 5, yabereye muri Cameroun, tuba aba kabiri. Tuvayo twitabira imikino y’Afurika yabereye muri Mali, yitabiriwe n’ibihugu 8, tubasha gutsinda imwe tuba aba 7”.

Mu 2017, yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu U-20, yiteguraga imikino y’Afurika “Africa IHF Challenge Trophy U-20” yabereye i Dakar muri Senegal, gusa ntabwo yabashije kugirirwa ikizere n’abatoza bityo ntiyatoranywa mu bakinnyi bitabiriye iyi mikino.

Mu 2018, yongeye kugaragara mu ikipe y’igihugu U-20, yitabiriye imikino y’akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy 2018 ” yaberaga muri Uganda kuva tariki 14 kugeza 20 Gicurasi 2018. Iyi kipe y’u Rwanda ikaba yaratwaye igikombe itsinze Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 32 kuri 27.

Mbesutunguwe kandi aheruka gukinira ikipe y’u Rwanda “U-20” yegukanye umwanya wa 4 mu mikino y’ Afurika “IHF Trophy Africa-Continental Phase”, yabereye i Kigali mu Rwanda, kuva tariki 8 kugeza 12 Kanama 2018.

YIYUMVAMO KUZAKINIRA POLICE HBC KURENZA APR HBC

Mbesutunguwe ahamya ko na we yiyizeye ko ashoboye yewe n’abandi bamubwira ko ari umuhanga, bityo yifuza ko yazakinira gahati ya APR HBC na Police HBC, gusa yiyumva cyane kuba yakinira Police HBC.

Ati: “Mba mvuga ko nzakora nkajya mu ikipe imwe hagati ya APR na Police HBC, ariko ngewe iyo mba nshyizeho umutima ni Police HBC, impamvu ni uko mba mbona ifite umutekano uhagije”.

YIFUZA KUZAKINA HANZE Y’U RWANDA

Mbesutunguwe Samuel ufatira ikitegererezo kuri mukuru we, Nshimiyimana Alexis atangaza ko yifuza kuzakina Handball mu bihugu byo hanze y’u Rwanda. Ati: “Mba nshaka ko izangeza hejuru cyane ku buryo bibaye na ngombwa ntakomeza gukinira mu Rwanda ko n’ andi makipe yo hanze yangura  nkajya  kuyakinira. Ngewe uko njya ndeba amashusho, mba numva nifuza kujya gukina mu Bufaransa”.