Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Handball: U Rwanda rwegukanye amarushanwa y’Akarere ka 5 ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 22-05-2018 saa 08:54:26
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda bashyikirizwa igikombe cy'amarushanwa y’Akarere ka 5 begukanye ku nshuro ya 2

Rwanda 32-27 Uganda

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball  yegukanye igikombe cy’amarushanwa y’akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy”  ku nshuro ya kabiri yikurikinya nyuma yo kongera gutsinda Uganda ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bashyikirizwa igikombe cy’amarushanwa y’Akarere ka 5 begukanye ku nshuro ya 2

Aya marushanwa yahuzaga ibihugu 9, bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba “Zone 5” yabereye  muri Uganda kuva tariki 14 kugeza 20 Gicurasi 2018. Ikipe y’u Rwanda ikaba yatwaye igikombe itsinze Uganda ibitego 32 kuri 27.

Iyi kipe y’igihugu itozwa na Bagirishya Anaclet yari iri  mu itsinda rya kabiri “B”, hamwe n’ibihugu 4 birimo Uganda, Sudani, Burundi na Somalia yakoze amateka yo gusoza aya marushanwa nta mukino n’umwe itsinzwe.

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, ikipe y’u Rwanda yari yabanje gusezerera Kenya muri ½ k’irangiza iyitsinze ibitego 31 kuri 20 naho Uganda iri mu rugo, isezerera  Ethiopia iyitsinze ibitego 35 kuri 21.

Bagirishya watozaga ikipe y’igihugu mu irushanwa rye rya mbere, yishimiye kuba bongeye kwisubiza igikombe cy’aya marushanwa bari begukanye mu mwaka wa 2016.  Ati Kugumana igikombe twari dufite twabyakiriye neza, ndashimira Imana kuba idushoboje gutwara igikombe cy’aya marushanwa ku nshuro ya kabiri twikurikiranya”.

Bagirishya wishimira ko bageze ku ntego yo gukomeza kuyobora Akarere ka Gatanu muri Handball, yagaragaje igituma bisubije igikombe. Ati “Gahunda ya Federasiyo yacu yo gushakisha impano mu bakiri bato ndetse bagahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa atandukanye ni byo bitumye tugera aha, ibyo rero muri Zone V yose ntabyo bakora”.

Ikipe y’u Rwanda yatwaye iki gikombe cy’aya marushanwa y’Akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy 2016” ku nshuro ya mbere mu 2016, itsinze Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 38 kuri 32.

U Rwanda rwahise rubona itike yo kuzitabira imikino y’Afurika ya Handball mu batarengeje imyaka 20 “Africa Under-20 Handball Championships” gusa ntiharamenyekana itariki ndetse n’igihugu kizayakira.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.