Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Handball: U Rwanda ruzakira amarushanwa y’abato

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 12, 2018

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “CAHB” yemeje ko u Rwanda rwahawe gutegura no kuzakira imikino y’abakiri bato ihuza ibihugu byitwaye neza muri turere “Zone” biherereyemo “IHF Trophy Africa-Continental Phase” izabera i Kigali kuva tariki 8-12 Kanama 2018.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul uvuga ko batangiye kwitegura imikino y’Afurika

CAHB itangaza ko muri aya marushanwa azaba mu byiciro bibiri ari byo mu batarengeje imyaka 18 ndetse na 20, mu bihugu bitandatu bizitabira, ikipe izitwara neza izabona itike yo kuzakina imikino mpuzamigabane “IHF Trophy Intercontinental Phase” izaba muri uyu mwaka.

Aganira n’Imvaho Nshya, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Ngarambe Jean Paul yatangaje ko bishimiye kwakira iyi mikino kubera ko bari babisabye ndetse bakaba barabihawe.

Ngarambe uvuga ko imyiteguro yo kwakira iyi mikino irimo kugenda neza, anemeza ko nyuma yo gusoza shampiyona y’igihugu, amakipe y’igihugu azatangira umwiherero mu minsi iri imbere.  Ati “Ubu turi muri shampiyona, turateganya kuzatangira umwiherero mu minsi iri mbere”.

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 18, ibihugu 6 bizitabira aya marushanwa ni Guinea (CAHB Africa-Zone II), Nigeria (CAHB Africa-Zone III), Zambia (CAHB Africa-Zone VII), Kenya (CAHB Africa-Zone V), RDC na Cameroun (CAHB Africa-Zone IV).

Mu batarengeje imyaka 20, ibi bihugu 6 birimo u Rwanda ruzakira aya marushanwa ruzahagararira akarere ka 5 (CAHB Africa-Zone V), Senegal (CAHB Africa-Zone II), Nigeria (CAHB Africa-Zone III), Madagascar (CAHB Africa-Zone VII), RDC na Cameroun (CAHB Africa-Zone IV).

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yabonye itike yo kuzakina iyi mikino nyuma y’uko yegukanye igikombe cy’amarushanwa y’akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy 2018” itsinze Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 32 kuri 27. Aya marushanwa yahuzaga ibihugu 9 bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba kazwi nka “Zone 5” yabereye muri Uganda kuva tariki 14 kugeza 20 Gicurasi 2018.