Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Handball : Shampiyona y’igihugu irakomeza ku munsi wa kabiri

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-02-2019 saa 18:16:13
APR HBC iri ku mwanya wa mbere mu gice cy'Uburasirazuba irakina imikini ibiri irimo uwa Gicumbi izaba iri mu rugo

Tariki 09-02-2019

Inyemeramihigo-UR Huye (Rubavu -11h00)

Tariki 10-02-2019

Munyove-Police HBC (Rusizi-11h00)

Gicumbi-Nyakabanda (Gicumbi-10h00)

APR HBC-Kabarondo (Gicumbi-11h30)

Gicumbi-APR HBC (Gicumbi-13h00)

ES Kabarondo-Nyakabanda (Gicumbi-14h30)

Mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona y’igihugu y’umukino wa Handball, irakomeza aho igeze ku munsi wayo wa kabiri. Kuwa 09 Gashyantare 2019, ikipe y’inyemeramihigo irakina na UR Huye HBC, i Rubavu saa tanu (11h00).

Iyi mikino izakomeza ejo bundi tariki 10 Gashyantare 2019, i Rusizi, Munyove HBC izakina na Police HBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2018(11h00).

Mu yindi mikino izabera i Gicumbi, ikipe ya Gicumbi izakina na Nyakabanda (10h00), APR HBC izakine na ES Kabarondo (11h30), Gicumbi izakina na APR HBC (13h00) naho ES Kabarondo izakine na Nyakabanda (14h30).

Nyuma y’umunsi wa mbere, APR HBC iri ku mwanya wa mbere mu gice cy’Uburasirazuba n’amanota 6, ikurikirwa na Nyakabanda HBC n’amanota 4 naho ADEGI Gituza HBC iri ku mwanya wa 3 na 3, UR-Rukara HBC (4) n’amanota 2, ES Kabarondo (5) n’inota  1 naho Gicumbi HBC ni ya nyuma (6).

Mu gice cy’Uburengerazuba, ES Kigoma HBC irayoboye n’amanota 6, ikurikirwa na Munyove HBC 4 naho Police HBC ni ya 3 n’amanota 3, UR Huye ni ya 4 n’amanota 2 naho Inyemeramihigo HBC ni ya nyuma n’inota 1.

APR HBC iri ku mwanya wa mbere mu gice cy’Uburasirazuba irakina imikini ibiri irimo uwa Gicumbi izaba iri mu rugo

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.