Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Handball: Shampiyona irakomeza hakinwa imikino yo kwishyura

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 09-03-2019 saa 09:21:30
Police HBCyasoje imikino ibanza iyoboye urutonde irasubukura imikino yo kwishyura ikina n'inyemeramihigo

Shampiyona y’umukino wa Handball mu kiciro cy’abagabo irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho igeze ku munsi wa 4 ari na wo munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2019, mu gice cy’Uburengerazuba “League West” haraba umukino umwe gusa Police HBC yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde yakina Inyemeramihigo (11h00).

Mu mukino ubanza wari wahuje aya makipe, Police HBC yatsinze Inyemeramihigo ibitego 32 kuri 29.

Mu gice cy’Uburasirazuba “League East” hategerejwe imikino 4 iza kubera mu Karere ka Gicumbi aho Gicumbi HBT yakira Kabarondo (10h00), Kabarondo ikine na ADEGI (11h30) naho ADEGI ihure na Gicumbi (13h00) ni mu gihe ku Kimisagara, APR HBC yakira UR Rukara (15h00).

Iyi mikino izakomeza ejo tariki 10 Werurwe 2019, aho muri iki gice kandi ku Kimisagara, ikipe ya Nyakabanda izakina na APR HBC (10h00) naho Nyakabanda izahure na UR Rukara (11h30).

Mbere y’iyi mikino, APR HBC iri ku mwanya wa mbere mu gice cy’Uburasirazuba n’amanota 15, ikurikiwe na ADEGI n’amanota 12, Nyakabanda HBC n’amanota 11, Gicumbi HBC n’amanota 10, UR Rukara n’amanota 7 naho ES Kabarondo ni ya 5 n’amanota 3.

Mu gice cy’Uburengerazuba, Police irayoboye n’amanota 12, ikurikirwa na ES Kigoma n’amanota 7 iyanganya na Inyemeramihigo HBC Munyove ya 4 na 6 UR Huye ni iya nyuma (5) n’amanota 4.

Police HBCyasoje imikino ibanza iyoboye urutonde irasubukura imikino yo kwishyura ikina n’inyemeramihigo

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.