Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Handball: Police HBC yongeye kwegukana irushanwa ryo kwibuka itsinze APR HBC

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 19, 2018

Ikipe ya Police HBC mu bagabo na APPEGA  mu bagore ni zo  zegukanye irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba Handball  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ikipe ya Police HBC ubwo yashyikirizwaga igikombe k’irushanwa ryo kwibuka

Iri rushanwa “Handball Genocide  Memorial Tournament 2018” ryabaye tariki 16 rigasozwa 17 Kamena 2018  ryari ryitabiriwe n’amakipe 15 arimo  9 y’abagabo  yari mu matsinda 3 aho itsinda A  ryarimo Police HBC, St Aloys HBC na ES Kigoma HBC. Itsinda B ryarimo APR HBC, Makerere (Uganda) na ADEGI naho itsinda B  ryarimo Evergreen (Uganda), Nyakabanda na College   Inyemeramihigo.

Nyuma y’imikino yo mu matsinda, ikipe ya Police HBC yahuye na College Inyeramihigo iyitsinda ibitego 50 kuri 27 naho APR HBC itsinda Evergreen yo muri Uganda ku bitego 25-21.

Ikipe ya Police HBC yongeye guhurira ku mukino wa nyuma na APR HBC maze ikipe ya Police HBC itsinda APR HBC ibitego 29 kuri 26. Umwanya wa 3 wegukanwe na Evergreen yo muri Uganda itsinze College Inyemeramihigo ibitego 39 kuri 37.

APPEGA yegukanye igikombe mu bagore

Mu kiciro cy’abagore,hitabiriye amakipe 9 yari mu matsinda abiri,  itsinda “A” ryarimo ES Kirambo, ES Kabarondo na ES Gikonko naho itsinda “B” rigizwe na Nkajja (Uganda), TTC de la Salle na APPEGA .

Nyuma y’imikino yo mu matsinda, APPEGA yatsinze ku mukino wa nyuma ES Kirambo  ibitego 29 kuri 26. Mu guhatanira umwanya wa 3, ES Kabarondo  yatsinze TTC de la Salle ibitego  17 ku 8.

APPEGA mu kiciro cy’abagore ni yo yegukanye igikombe

Mu bihembo byatanzwe, mu bagore,  Murorunkwere Diane (APPEGA) ni we wabaye umunyezamu mwiza naho umukinnyi witwaye neza aba  Ndayiragije Alexandra (ES Kirambo). Mu bagabo, Muhawenayo Jean Paul ni we watsinze ibitego byinshi (24),  Junior Agunda (Police HBC)  aba umunyezamu mwiza naho  Tuyishime Zacharie (Police HBC) aba umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose.

Uwanyirigira Betty wa APPEGA ni we watsinze ibitego byinshi mu kiciro cy’abagore

Mu kiciro cy’abagabo, Muhawenayo Jean Paul  ukinira APR HBC ni we watsinze ibitego byinshi

Murorunkwere Diane (APPEGA) ni we wabaye umunyezamu witwaye neza mu bagore

Junior Agunda (Police HBC) yabanye umunyezamu witwaye neza mu bagabo

 

Ndayiragije Alexandra (ES Kirambo) yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa (MVP) mu kiciro cy’abagore

 

Mu bagabo, umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose yabaye Tuyishime Zacharie (Police HBC)