Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Handball: Police HBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2019

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 8, 2019

Tariki 22-06-2019

APR HBC 31-35 Police HBC

Tariki 06-07-2019

Police HBC 31-25 APR HBC

Ikipe ya Police HBC yegukanye igikombe cya shampiyona  ya 2019 nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HBC imikino 2 ya kamarampaka “Playoffs 2019” aho umukino wa mbere Police HBC yatsinze ibitego 35 kuri 31 naho uwa kabiri, Police HBC igatsinda ibitego 31 kuri 26 bya APR HBC.

 Tariki 06 Nyakanga 2019 ni bwo habaye umukino wa kabiri wa “Playoffs 2019” wabereye ku kibuga kiri inyuma ya Sitade Amahoro i Remera. Uyu mukino nta bwo wari woroshye ku mpande zombi kuko Police HBC yashakaga  gutsinda igahita yegukana igikombe mu gihe APR HBC yashakaga uburyo yatsinda uyu mukino hakazakinwa uwa 3.

Ibi ni byo byatumye  igice cya mbere cy’umukino kirangira izi kipe zinganya ibitego 15-15. Mu gice cya kabiri ni bwo Police HBC yahinduye umukino  ibasha gutsinda ibitego byinshi ndetse inashyiramo ikinyuranyo kigaragara birangira, itsinze umukino  ku bitego 31 kuri 25.

Umutoza w’ikipe ya Police HBC, Ntabanganyimana Antoine yatangaje ko mu gice cya mbere yabanjemo abakinnyi basa n’abugarira ari na yo mpamvu batatsinzwe cyane kandi na bo ntibatsinde ibitego byinshi. Yakomeje avuga ko mu gice cya kabiri yashyizemo abakinnyi  batsinda ari byo byatumye birangira ashyizemo kiriya kinyuranyo cy’amanota.

Naho ku ruhande rw’umutoza wa APR HBC, Bagirishya Anaclet  uheruka iki gikombe muri 2017 yatangaje ko icyatumye batakaza uyu mukino ari  ukutabyaza umusaruro amahirwe bagize imbere y’izamu. Ati : “Iyo ubonye aya mahirwe ntuyabyaze umusaruro biha amahirwe uwo muhanganye ni cyo cyagaragaye mu gice cya kabiri kuko mu gice cya mbere cyarangiye ari ibitego 15-15.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino yahise yegukana igikombe cya shampiyona ya 2019 itsinze APR HBC imikino 2-0. Mu mateka,  ikipe ya Police HBC yashinzwe muri 2005  ubu iki ni igikombe  cya  7 yegukanye  (2011,2012,2013,2015,2016, 2018 na 2019).

Muri iki kiciro cy’abagabo, ikipe ya Police HBC yasoje ari iya mbere ikurikirwa na APR HBC,  ku mwanya wa 3 haza ikipe ya ADEGI naho ku mwanya wa 4 haza ikipe ya College Inyemeramihigo.

Mu bagore shampiyona  yasojwe tariki 30 Kamena 2019, ikipe ya UR Rukara  yegukana igikombe cya shampiyona ya 2019.

Shampiyona yakinwe mu bice “League”

 Uyu mwaka wa shampiyona  ya 2019 habayeho impinduka amakipe akinira mu duce “League” aho mu gice  cy’Uburengerazuba “League West” harimo Police HBC,  College Inyemeramihigo, ES Kigoma, Munyove  na UR Huye naho  igice cy’Uburasirazuba  harimo APR HBC, ADEGI HBC, Nyakabanda HBC , Gicumbi HBC, UR Rukara na ES Kabarondo.

Mu mikino isanzwe ya shampiyona izi kipe zakiniye muri ibi bice hanyuma ikipe ya Police HBC na College Inyemeramihigo zizamuka ziyoboye igice cy’Uburengerazuba mu gihe APR HBC na ADEGI zazamutse ziyoboye igice cy’Uburasirazuba.

Kugira ngo hamenyekane ikipe  izegukana igikombe cya shampiyona, aya makipe 4 yabaye aya mbere mu bice aherereyemo  yakinnye imikino ya “Playoffs ” ahahuye amakipe ariko atari mu kice kimwe hanyuma  hazamuka ikipe ya Police HBC na APR HBC  ari nazo zakinnye umukino wa nyuma aho ikipe yasabwaga gutsinda imikino 2 kugira ngo yegukane igikombe.

Umukino ntabwo wari woroshye ku mpande zombi dore ko igice cya mbere cyarangiye  Police HBC na APR HBC zinganya ibitego 15-15

Abatoza ba APR HBC babwira abakinnyi icyo bagomba gukora mu gice cya kabiri

Ku ruhande rwa Police HBC, umutoza Ntabanganyimana agira inama abakinnyi

Byarangiye ikipe ya Police HBC yihariye igice cya kabiri cy’umukino birangira itsinze

Nyuma yo gusinda umukino wa kabiri, Police HBC yashyikirijwe igikombe cya shampiyona ya 2019

Ikipe ya Police HBC mu byishimo nyuma yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019

Nshimiyimana Alexis ukinira Police HBC ababyeyi bari baje kureba uyu mukino