Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Handball: Police HBC yatsinze APR HBC yizera kuguma ku mwanya wa mbere

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 08-05-2018 saa 07:30:23
Abakinnyi b'ikipe ya Police HBC nyuma yo gutsinda APR HBC

Police HBC yizeye kuguma ku mwanya wayo wa mbere muri shampiyona ya Handball nyuma y’uko yitwaye neza itsinda mukeba wayo, APR HBC ibitego 36 kuri 31 mu mukino w’umunsi wa 9 wabaye tariki 6 Gicurasi 2018.

Abakinnyi b’ikipe ya Police HBC nyuma yo gutsinda APR HBC

Police HBC yari yasuye APR HBC yatangiye yitwara neza biza no kuyifasha kurangiza iyoboye uyu mukino kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka Police HBC ifite 17 ku 8.

APR HBC ibifashijwemo na Muhawenayo Jean Paul watsinze ibitego byinshi (10) muri uyu mukino, yahinduye imikinire ndetse ibasha no kuyobora igice cya kabiri aho yaje gutsinda ibitego 23 mu gihe Police HBC yo yatsinze ibitego 18, ibi nta cyo byayifashije kuko yatakaje uyu mukino ku kinyuranyo k’ibitego 5.

Umutoza wa Police HBC, Turatsinze Dismas yavuze ko bishimiye  gutsinda APR HBC kuko bibahaye kuguma ku mwanya wa mbere anishimira uko abakinnyi be bitwaye muri rusange.

Bagirishya Anaclet, umutoza wa APR HBC utishimiye imisifurire, yashimiye abakinnyi be uko bitwaye anagaragaza ko bagowe cyane n’igice cya mbere ari nacyo bazize. Ati Abakinnyi bange bagaragaje imbaraga mu mukino twakinnye. Navuga ko icyatugoye ari igice cya mbere kugira ngo tukinjiremo neza tubashe gukina aho cyarangiye ikipe iturusha ibitego 8 ariko bikaza kurangira n’ubundi cya kinyuranyo tukigabanyije iturushije ibitego 5”.

Akomeza avuga ko bagiye kureba uko bita cyane ku mikino yo kwishyura ya shampiyona kugira ngo bazabashe kuyitwaramo neza.

Mu yindi mikino yabaye, ES Kigoma yatsinze  St Aloys  ibitego 26-21, ADEGI itsinda ES Kigoma ibitego 35-30, Munyove itsinda UR Huye ibitego 34-17.

Police HBC irayoboye n’amanota 24, ikurikirwa na APR HBC (19), Inyemeramihigo (19), Munyove (17), ADEGI (15), St Aloys (14), Inkumburwa (13), ES Kigoma (12) na ES Urumuri (10) Nyakabanda (8) na UR-Huye ya nyuma n’amanota 5.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

One Comment on “Handball: Police HBC yatsinze APR HBC yizera kuguma ku mwanya wa mbere”

  1. Muraho neza!
    ariko mubigaragara police hbc irarusha APR HBC kbsa ahubwo APR nikomerezaho kbsa Kuko ntako itagize

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.