Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Handball: Police HBC yatangiye kwitegura ‘ECAHF Championship 2018’

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-10-2018 saa 18:09:39
Police HBC yatangiye umwiherero yitegura amarushanwa ya ECAHF Championship y'uyu mwaka

Police HBC yamaze gutangira umwiherero yitegura irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hagati “ECAHF Championship 2018”

Iryo rushanwa rizabera muri Zanzibar kuva tariki 10 kugeza 17 Ugushyingo 2018.

Abakinnyi 18 bahamagawe bazakurwamo 14 bazifashishwa muri iri rushanwa ni bo bitabiriye umwiherero watangiye tariki 23 Ukwakira 2018, bakaba barimo gukorera ku kibuga cyo ku Kimisagara.

Umutoza wa Police HBC, Turatsinze Dismas, atangaza ko umwiherero w’aya marushanwa bawutangiye neza n’abakinnyi bose bameze neza.

Yizera ko bazagerageza gukora ibishoboka byose bakitwara neza cyane ko aba bakinnyi ari bo bakinnye shampiyona y’igihugu ya 2018 bakanayegukana.

Police HBC izaba yitabira iri rushanwa, nyuma y’uko bananiriwe guserukira igihugu mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika “2018 African Handball Champions League” irimo kubera muri Cote d’Ivoire kuva tariki 19 kugeza 29 Ukwakira 2018.

Muri uyu mwaka wa 2018, Police HBC yagize ibihe byiza cyane uretse gutwara shampiyona, yihariye ibikombe hafi ya byose byahataniwe birimo n’icy’umunsi w’Intwari, icyo kwibuka n’icya Carre d’AS 2018.

Police HBC yegukanye kandi igikombe cy’amarushanwa yahuzaga Abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaberaga muri Tanzania kuva tariki 6-12 Kanama 2018.

ABAKINNYI 18 BAHAMAGAWE MU MWIHERERO

Abo bakinnyi batangiye umwiherero Mutuyimana Gilbert, Habimana Jean Baptiste, Duteteriwacu Norbert, Tuyisenge Norbert, Kanyandekwe Gaston, Niyigaba Theophile, Siboniyo Philippe, Kubahoniyesu Euphta, Ntamugabumwe Jean D’Amour, Tuyishime Zacharie, Bizimana Haruna, Agunda Tyrus, Nkengurutse Blax, Murwanashyaka Emmanuel, Rwamanywa Viateur, Nshimiyimana Alexis, Uwimana Jackson na Hagenimana Fidele.

Police HBC yatangiye umwiherero yitegura amarushanwa ya ECAHF Championship y’uyu mwaka

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.