Handball: Police HBC yatangiye imyiteguro y’irushanwa rya “EAPCCO 2019”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 11, 2019

Ikipe ya Polisi  y’u Rwanda mu mukino wa Handball “Police HBC”  yamaze gutangira imyitozo yitegura imikino y’amarushanwa ahuza Abapolisi bo muri karere k’Afurika y’Uburasirazuba izwi nka “Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation/EAPCCO Games 2019”  izabera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 25 Kanama kugeza 01 Nzeri 2019.

Aya marushanwa ahuza ibihugu bigera kuri 14 ahazaba harimo  kurushanwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Handball, Karate, gusiganwa ku maguru, Taekwondo ndetse no kumasha “shooting”.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ntabanganyimana Antoine, umutoza mukuru w’ikipe ya Police HBC yatangaje ko imyitozo y’aya marushanwa ahuza Abapolisi bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba bayitangiye kandi igenda neza.

Avuga ko iyo myitozo bayikorera kuri Sitade Amahoro i Remera buri munsi kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tanu z’amanywa (9h00-11h00) ni mu gihe mu mpera z’icyumweru  abakinnyi bahabwa ikiruhuko.

Ntabanganyimana atangaza ko bafite intego yo kwitwara neza bakaba bakwisubiza igikombe k’iri rushanwa batwaye mu mwaka ushize wa 2018. Ati : “ Dufite intego yo kwisubiza igikombe. Ikipe ya Police HBC buri gihe intego yayo aba ari ugutsinda, kukisubiza rero byazadushimisha.”

Muri aya marushanwa yahuzaga Abapolisi bo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba “EAPCCO Games 2018” iheruka kubera muri Tanzania kuva tariki 6-12 Kanama 2018 yari yitabiriwe n’ibihugu 7 aribyo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani, u Burundi, Sudani y’Epfo ndetse na Tanzania.

Muri rusange, Polisi y’u Rwanda yegukanye imidali 45, irimo 25 ya zahabu. Police yegukanye igikombe  cya Handball, ihabwa n’imidali 12 ya zahabu, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Twiga yo  muri Tanzania ibitego 21-19.

Muri karate, abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda mu kiciro cy’abahungu no mu bakobwa nabo bitwaye neza, aho batwaye ibikombe bibiri n’imidali 14, irimo 7 ya zahabu, 6 ya Feza ndetse n’undi 1 w’umuringa.

Muri Taekwondo, abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda batwaye igikombe n’imidari 5 ya zahabu, 1 wa feza na 3 y’umuringa naho mu kumasha batwaye umudari 1 w’umuringa.

Uyu muryango uhuza Polisi zo mu bihugu 14  byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba “EAPCCO” washinzwe mu 1988 ufite inshingano zo gufatanyiriza hamwe kurwanya ibyaha bitandukanye byambukiranya imipaka.

Ikipe ya Police HBC irimo kwitegura imikino ya EAPCCO