Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Handball: Police HBC izasura Kigoma HBC mu mukino w’umunsi wa 12

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 14, 2018

Kuri iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018, ikipe ya Police HBC izasura ES Kigoma mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, ukazabera ku kibuga k’i Kigoma saa yine za mu gitondo (10h00).

Police HBC izasura ES Kigoma HBC mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 12

Muri uyu mukino uzaba ukomeye, Police HBC iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma y’umunsi wa 11 n’amanota 36, ni yo ihabwa amahirwe menshi yo kuzitwara neza kuko yari yasoje imikino ibanza ya shampiyona nta mukino n’umwe itsinzwe.

Police HBC itozwa na Turatsinze Dismas, ikaba iheruka gutangira imikino ya shampiyona yo kwishyura itsinda imikino ibiri, irimo uwo batsinzemo College Inyemeramihigo HBC ibitego 43 kuri 25 ndetse na St Aloys HBC ibitego 41 kuri 23.

Ku rundi ruhande, ES Kigoma HBC izaba ikinira mu rugo umukino wa mbere w’imikino yo kwishyura nayo ikeneye amanota kugira ngo ibashe kuba yazamuka ku rutonde rwa shampiyona.

Mbere y’uyu mukino, ES Kigoma HBC itozwa na Mudaharishema Sylvestre iri  ku mwanya wa 7 n’amanota 16 mu mikino 10 imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2018.

Mu yindi mikino itegerejwe, ikipe y’ADEGI HBC izakira Nyakabanda HBC muri ADEGI (10h00) naho mu Birambo, Urumuri HBC izakira APR HBC (11h00).

Iyi mikino yose izaba yabanjirijwe n’umukino uzaba hagati y’ikipe ya Munyove HBC yakira Urumuri HBC mu Birambo(11h00) kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 .

Police HBC iracyayoboye n’amanota 36 mu mikino 12, ikurikiwe  na APR HBC n’amanota 12 mu mikino 34, ku mwanya wa 3 haza ADEGI HBC na 27, Munyove na 24, College Inyemeramihigo na 24, St Aloys na 20, Es Kigoma na 16, Inkumburwa na 14, Nyakabanda na 11, ES Urumuri na 10 naho UR- Huye ni iya nyuma (11) n’amanota 5.