Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Handball: Muri ADEGI HBC barishimira ko bageze ku ntego bihaye

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 6, 2018

Mu ikipe ADEGI Gituza mu mukino wa Handball baratangaza ko bishimiye kwegukana igikombe k’irushanwa rihuza ibigo by’amashuri “Amashuri Kagame Cup 2018” muri Handball mu kiciro cy’abahungu.

Abakinnyi ba ADEGI HBC ubwo bari bamaze kwegukana igikombe

Mu mukino wa nyuma wabereye mu Karere ka Muhanga, tariki ya 01 Nyakanga 2018, ADEGI HBC yatwaye igikombe itsinze GS St Aloys ibitego 35-28.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Niyokwizera Joel, umutoza wa ADEGI HBC yatangaje ko gutwara igikombe babyakiriye neza cyane bitewe n’uko ari intego bari barihaye muri uyu mwaka wa 2018. Yagize ati Gutwara igikombe, twabyakiriye neza cyane kuko twahiguye umuhigo twari twahize”.

Uyu mutoza yemeza ko abayobozi ba ADEGI babyishimiye, kubera ko gutwara iki gikombe ari amateka akomeye bakoze cyane ko ari cyo cya mbere babashije gushyira mu bubiko bwabo. Ati Abayobozi b’Ikigo barishimye kuko ni amateka bakoze ni cyo cya mbere gitashye muri ADEGI mu mikino y’amashuri mu Rwanda”.

Niyokwizera Joel avuga ko kuba baritwaye neza muri iyi mikino, ibanga nta rindi uretse kuba barakoze imyitozo no kugira intego yo gukora amateka muri iyi mikino y’amashuri mu Rwanda.

ADEGI HBC yabaye iya mbere, GS St Aloys ya kabiri ndetse na College de Gisenyi ya 3 na ES Kigoma ya 4 ni yo makipe muri Handball yo mu kiciro cy’abahungu, azaserukira u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yisumbuye yo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba “FEASSSA 2018” izabera mu Karere ka Musanze kuva tariki 10 kugeza 24  Kanama 2018.

ADEGI HBC izaba yitabira ku nshuro ya kabiri yegukanye umwanya wa 4 muri iyi mikino ya FEASSSA iheruka kubera Gulu muri Uganda kuva tariki 19-27 Kanama 2017.