Handball: Irushanwa ryo kwibuka rizaba muri Kamena 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-04-2019 saa 09:45:52
Ubwo abakinnyi b'ikipe ya Police HBC bashyikirizwaga igikombe k’irushanwa ryo kwibuka rya 2018

Irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, rizaba kuva tariki 08-09 Kamena 2019.

Ni irushanwa ngarukamwaka rizwi nka ‘Genocide Memorial Tournament’.

Umunyamabanga mukuru w’ ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ‘FERWAHAND’, Ngarambe Jean Paul avuga ko bagerageje gutumira amakipe atandukanye yo mu bihugu byo hanze birimo; Kenya, Uganda, Sudan y’Epfo, Tanzania, u Burundi na Congo Kinshasa.

Avuga ko ubu butumire ku makipe yo hanze, bwamaze gutangwa ndetse bakaba bategereje ko yemeza ko azitabira iri rushanwa ngarukamwaka.

Ku bijyanye n’amakipe y’imbere mu gihugu, asobanura ko amakipe yose asanzwe akina muri shampiyona y’igihugu yemerewe kuzitabira.

Ngarambe atangaza ko umwihariko w’uyu mwaka wa 2019, bateganya ko irushanwa rizabera mu bice bitandukanye aho imikino ya nyuma ‘Phase finale’, ikazabera mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Umwihariko ni uko dushaka kuzabanza tugakina mu byiciro bitandukanye, turashaka kuzakinira i Zaza, ku buryo habera imikino imwe n’imwe kuko hari abahoze ari abanyamuryango bazize Jenoside, haza na Huye noneho ikiciro cya nyuma wenda amakipe yo hanze yaje, akaba ari yo azahurira i Kigali.”

Yungamo ati “Ibi na byo ni ukugira ngo iyi mikino yo kwibuka itaba umwihariko wa Kigali, ahubwo n’ahandi hose mu ntara dushobore kuyigira kuko hariyo Abanyarwanda bazize Jenoside babagayo.”

Ngarambe atangaza ko na bo bafite inshingano yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Ubutumwa kuri iyi myaka 25, ni ukwibuka twiyubaka ndetse ahubwo dusaba abanyamurango bacu cyangwa se abakinnyi n’abakunzi ba Handball kurushaho kuzirikana Jenoside, bagakomera ndetse bakanakomeza n’imiryango y’abasigaye.”

Mu mwaka ushize wa 2018, Police HBC yegukanye igikombe mu bagabo itsinze APR HBC ibitego 29 kuri 26 naho mu bagore gitwarwa na APPEGA itsinze ES Kirambo ku mukino wa nyuma ibitego 29 kuri 26.

Dore urutonde rw’abibukwa

Mu bari abakinnyi hari Simbaburanga Evariste, Rutamu Augustin, Nsabimana Pierre Claver, Ndikubwimana Augustin, Uwitibagiwe Vital, Uwihirwe Emile, Hakizimana Leonard, Shumbusho Charles, Nsengiyumva Evariste, Ndaruhutse, Munyambano Eugene, Kabera (GS Zaza), Hakizimana Augustin, Kayirege Agatha (Nyakabanda) na Isabwe Claude (UNR).

Mu bayobozi n’abakunzi hari Muhinda Erneste (Visi Perezida wa Nyakabanda), Rubingisa Paul (umufana wa Nyakabanda), Munyakayanza (umuyobozi wa Kabirizi), Rwayitare François (Perezida w’abafana ba Nyakabanda), Mutabaruka Paul (Umunyamuryango wa Nyakabanda), Munyensanga Lambert (Umunyamuryango wa Nyakabanda), Uwimana Virgile (umunyamuryango wa Nyakabanda) na Murangira Charles (Umunyamuryango wa Nyakabanda).

Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Police HBC bashyikirizwaga igikombe k’irushanwa ryo kwibuka rya 2018

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.