Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Handball: Imikino ya “Playoffs” izatangira mu mpera z’iki cyumweru

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 03-05-2019 saa 09:55:44
Police HBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2018 izatangira imikino ya Playoffs ikina na ADEGI

Tariki 04-05-2019

ADEGI-Police HBC (10h00)

Inyemeramihigo-APR HBC (11h30)

Inyemeramihigo-ADEGI  (13h00)

APR HBC-Police HBC (14h30)

Kuri uyu wa Gatandu tariki 04 Gicurasi 2019, i Gituza haratangira imikino ya kamarampaka “Playoffs” kugira ngo hazamenyekane ikipe yegukana igikombe cya shampiyona ya Handball mu kiciro cy’abagabo.

Iyi mikino igomba guhuza amakipe 4 yabaye aya mbere mu bice abarizwamo “League” aho agomba guhura hagati yayo  kugira ngo azitwara neza azakine umukino wa nyuma.

Uyu mwaka wa shampiyona  ya 2019 habayeho impinduka amakipe akinira mu duce “League” aho mu gice  cy’Uburengerazuba “League West” harimo Police HBC,  College Inyemeramihigo, ES Kigoma, Munyove  na UR Huye naho  igice cy’Uburasirazuba  harimo APR HBC, ADEGI HBC, Nyakabanda HBC , Gicumbi HBC, UR Rukara na ES Kabarondo.

Mu mikino isanzwe ya shampiyona izi kipe zakiniye muri ibi bice hanyuma ikipe ya Police HBC na College Inyemeramihigo zizamuka ziyoboye igice cy’Uburengerazuba mu gihe APR HBC na ADEGI zazamutse ziyoboye igice cy’Uburasirazuba.

Kugira ngo hamenyekane ikipe  izegukana igikombe cya shampiyona, aya makipe 4 yabaye aya mbere mu bice ahereyemo  agomba gukina imikino ya “Playoffs”.

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, ikipe zari mu gice kimwe nta bwo zizahura.

Ibi ni byo bituma umukino wa mbere, ADEGI yabaye iya kabiri mu gice cy’Uburasirazuba   izakira Police HBC (10h00) nyuma ikine na College Inyemeramihigo (13h00).

Indi mikino izakinwa ikipe ya APR HBC yazamutse ari iya mbere mu gice cy’Uburasirazuba izakina na College Inyemeramihigo yazamutse ari iya kabiri mu gice cy’Uburengerazuba (11h30) hanyuma isoze ikinnye na  Police HBC yazamutse iyoboye (14h30).

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa mbere, tariki 12 Gicurasi 2019 izi kipe zizongera zikine hagati yazo imikino ibere i Rubavu. Ikipe 2 zizaba iza mbere mu manota ni zo zikina umukino wa nyuma kugira ngo itsinze izashyikirizwe igikombe cya shampiyona ya 2019.

Kuba iyi mikino izabera mu ntara, amakipe ya Police HBC na APR HBC nta bwo  babyishimiye gusa muri FERWAHAND bo bavuga ko bidakwiye ko imikino yose yajya ibera mu Mujyi wa Kigali ko no mu ntara hajya habera imikino kandi y’amakipe akomeye kugira ngo abakunzi ba Handball bayabone.

Uretse kandi iyi mikino yo guhatanira igikombe, tariki 04 na 12 Gicurasi 2019 hazakinwa imikino yo guhatanira imyanya izahuze amakipe atarabashije kuza muri 4 ya mbere.

Ikipe ya Police HBC ari yo ifite iki gikombe   giheruka cya 2018.

Police HBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2018 izatangira imikino ya Playoffs ikina na ADEGI

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.